mercredi, juillet 06, 2011

NI IKI GISHOBORA KUBA KURI MAN U FERGUSON AYIVUYEMO?


Abantu benshi bibaza ikizakurikira mu ikipe ya MAN U ubwo umusaza sir FERGUESON wayihesheje igikombe cya 19 maze agaca umuhigo wari ufitwe na LIVERPOOL azaba asezeye dore ko iz’ubusaza zimugera amajanja. Nta mukino ugira fotokopi nk’uko nta munsi usa n’undi, dore ibyabaye mu mashitani atukura ubwo umutoza wayo w’ikinyejana cya 20 sir MATT BUSBY yasezeraga ku mirimo ye.
                                                             Ferguson na Man u
 BUSBY yageze i OLD TRAFFOLD mu 1945 Muri 1948 yatwaye igikombe cy’u bwongereza, Charlie Mitten umwe muri ba kizigenza bo mu 1948 yerekeza muri COLOMBIA nyamara bagenzi be bongeye kuzamura igikombe mu 1952. BUSBY yabonye ko ikipe ye ikeneye uburambe maze ahitamo kuzamura abana. Iyi politiki yamutwaye nibura imyaka 4 maze mu 1956 azamura igikombe cya shampiona n’ikipe y’ikigereranyo cy’imyaka 22 n’umuhigo muri MAN U w’ibitego  byinshi muri shampiona 103. Maze uru rungano rwitwa ibitambambuga bya BUSBY(BUSBY babes). Mu 1957 yisubije shampiona, gusa yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ubwongereza na ASTONVILLA. MAN U kandi yabaye ikipe ya mbere mu bwongereza kwitabira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo gusa yaje g muri ½ ukurwamo na Real Mdrid. Aha kandi MAN U ya BUSBY yaciye agahigo k’ibitego byinshi mu marushanwa y’I burayi mu ikipe ya MAN U 10-0 bwa ANDERLECHT.
Umwaka wakurikiye MAN U yakoze impanuka y’indege(MUNICH desaster) maze 8 bahita bahasiga ubuzima, Busby amara amezi 2 mu bitaro.Mu 1963 itwara igikombe cy’ubwongereza, 1965 n’67 itwara shampiona. Mu1968 iyi kipe yatwaye  igikombe cy’i burayi cy’amakipe yabaye aya 1 iwayo maze iba ikipe ya 1 yo mu bwongereza itwaye iki gikombe itsinze BENEFICA 4-1  I WEMBLEY, iyi kipe yarimo  : Bobby Charlton, Denis Law na  George Best bari baratwaye ballon d’or. Nyuma yo gutwara igikombe cy’amakipe I burayi BUSBY yasezeye gutoza maze asimburwa na Wilf McGuinness. Umwaka wakurikiye yarangije ku mwanya wa 8  maze  McGuinness ajya mu ikipe y’abasimbura BUSBY aza gutabara iyi kipe mu gihe cy’amezi 6. Mu ki ryo mu 1971 yasezeye burundu maze abakinnyi benshi bari bakomeye bayivamo.
Sir Matt Busby

 Jock Stein aba umutoza gusa nawe yahise yerekwa umuryango, Frank O'Farrel we yayitoje amezi 18 gusa. Muri 1972 Tommy Docherty atabara iyi kipe yari igiye kujya mu cyiciro cya 2. Nyuma yo gutsinda LIVERPOOL  ku mukino wa nyuma uyu yirukanwe nyuma yo kuryamana n’umugore wananuraga abakinnyi imitsi. Mu 1977 Dave Sexton we azana umukino wo kurinda izamu utarakunzwe I OT. Ron Atkinson yageze mu ikipe mu 1981 maze yirukanwa mu 1986 aha umwanya FERGUSON ukiyirimo kugeza ubu.
                                                    iyi shusho ya Busby ihagaze mu marembo ya Old Traffold
Mu myaka 24 uyu mugabo nawe wiswe SIR BUSBY yatwaye ibikombe 13 maze ikibumbano cye n’umupira mu ntoki gihagarikwa imbere ya OLD TRAFFOLD. Mu myaka 17 yamukurikiye MAN U yatojwe n’abatoza 8 maze batwara ibikombe 5 gusa maze FERGUSON wakurikiye mu myaka 25 ayimazemo afite ibikombe 35. Bityo hakibazwa  niba BUSBY wari wabuze uwagera ikirenge mu cye, igihe kandi nde uzaboneka usimbura sir FERGUSON.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire