jeudi, juillet 07, 2011
ABAREBA IMIPIRA MURITONDE
stade ya FC Twente
Umuntu umwe yapfuye 14 barakomereka ubwo igsenge cya stade y'ikipe ya FC Twente cyagwaga. Nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bw'umugi wa Enschede, mu buholandi.
Abantu 10 muri bo bahise bajyanwa ku bitaro , babiri bo bakomeretse cyane nkuko byatangajwe na Peter den Oudsten umuyobozi w'umugi mu kiganiro n'abanyamakuru.kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kikaba kitarajya ahagaragara ndetse n'abashakisha bakaba bakomeje kureba ko ntabakiri munsi y'iki gisenge.
Uretse imiyaga ,impanuka ku bakinnyi gusenyuka kwa stade ntibyari bisanzwe mu biza(catastrophe) ku bakunzi n'abakinnyi b' imikino.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire