KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO MU MAJWI http://kiwi6.com/file/q7gqx2ex40
Ku mpapuro za Ferwafa ni Rayon sport na Kiyovu sport.
Ku mitima y’abafana ngo ni Gikundiro
icakirana n’Urucaca.Naho ku batebya
bo ngo Gasenyi isakirana na Kirozi.
Amateka avuga ko ubwo yaravuye kurahura ubwenge ibwotamasimbi muri Gicurasi 1968 Murego Donat wari vice president w’urukiko rw’ikirenga I Nyanza yashinze ikipe ya Rayon sport.Mu 1986 iyi kipe yaje kwimukira I Kigali ikorera imyitozo ku Kimihurura.
Amateka avuga ko ubwo yaravuye kurahura ubwenge ibwotamasimbi muri Gicurasi 1968 Murego Donat wari vice president w’urukiko rw’ikirenga I Nyanza yashinze ikipe ya Rayon sport.Mu 1986 iyi kipe yaje kwimukira I Kigali ikorera imyitozo ku Kimihurura.
Bokota Kiyovu na Jamali Rayon
Iyi kipe yari ije ku itara yahasanze ikipe ya Kiyovu sport.iyi yo yashinzwe mu 1964, amateka kandi avuga ko iyi yashinzwe na Bourgumestre Kabahizi wa komini Kiyovu mu mugi wa Kigali ari naho ivana iri zina wiyegereje abayisiramu maze iyi kipe igera ku mitima ya benshi I Nyamirambo.
Rayon sport ifite ibikombe 6 bya shampiona 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004.Imyaka 8 y’ubutayu bw’ibikombe irashize mu gihe Kiyovu ifite ibikombe 3 gusa 1983 1992 yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe n’1993. Mu gihe Man u ishaka igikombe cya 20 Kiyovu yo izaba yibuka imyaka 20 ishize itwaye igikombe cya shampiona.
Iyi kipe yari ije ku itara yahasanze ikipe ya Kiyovu sport.iyi yo yashinzwe mu 1964, amateka kandi avuga ko iyi yashinzwe na Bourgumestre Kabahizi wa komini Kiyovu mu mugi wa Kigali ari naho ivana iri zina wiyegereje abayisiramu maze iyi kipe igera ku mitima ya benshi I Nyamirambo.
Rayon sport ifite ibikombe 6 bya shampiona 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004.Imyaka 8 y’ubutayu bw’ibikombe irashize mu gihe Kiyovu ifite ibikombe 3 gusa 1983 1992 yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe n’1993. Mu gihe Man u ishaka igikombe cya 20 Kiyovu yo izaba yibuka imyaka 20 ishize itwaye igikombe cya shampiona.
Ngo umukino wa Rayon na Kiyovu warangwaga no guhiga
ugahuruza imbaga gusa nta mvururu zagaragayemo.
Umukino uba urimo guhangana cyane
Kanamugire Aloys watoje aya makipe yombi avuga ko
icyumweru mbere y’umukino abafana babaga bahiga baganira kuri uyu mukino ari
nako baba benshi ku myitozo yo gutegura uyu mukino.
Mu mikino 24 ya shampiona twabashije kumenya yahuje
aya makipe Rayon yatsinzemo 6 naho Kiyovu itsinda 8.Intsinzi y’ibitego 4-2
yabonetse gatatu;kabiri Rayon sport na Kiyovu mu 1968.Umukino wo 01/10/1990 wa
3-3 niwo banganyijemo ibitego byinshi.
Naho mu Kibuga,uyu mukino abakinnyi batangiraga
kuwutegura mbere y’igihe n’imbura gihe kabone nubwo haba hari indi mikino.
Rwamanywa Eugene umuzamu wa Rayon mu 1987-1992.
Nyamara kandi ibi ntibitandukanye cyane no kwa
mukeba Kiyovu. Munyandekwe Hussein rutahizamu wa Kiyovu kuva mu 1985.
Aya makipe yombi mbere 1994 yaranzwe no kudahana
abakinnyi.Byari umuziro gutanga amaraso kuri aya makipe yombi ngo kuko uvuye
muri imwe akajya muyindi yagiraga ibibazo mu bizima,gukene,indwara n’ibindi!
Dore amwe mu mazina yakoreye amakipe yombi abatoza
ni Aloys Kanamugire na Deo Kanamugire,abakinnyi nka Bonny Rugamba, Auxile
Rutingingwa, Michel Kamanzi.
Ngo kuva mu 1968 umukino uhuza aya makipe ushobora
kuba ariwo mukino wahuruzaga imbaga mu rw’imisozi 1000. Si amakipe avuka mu
gace kamwe gusa guhangana kw’aya makipe ngo ni uko nta bihanga bibiri bitekerwa
mu nkono imwe.Kiyovu rero yagomba guhangana n’aba bimukira.
Rayon sport na Kiyovu
Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu 1968 undi mukino ugasubikwa kubera
umukinnyi utari ufite ibyangombwa,kamarampaka y’ibitego 4 bya Kiyovu kuri 2 bya
Rayon byampitse ikamba iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.
Ku munsi wa nyuma wa shampiona y’1975,Rayon yatwaye igikombe kuko Kiyovu
yari imaze gutsindwa na Mukura igitego kimwe ku busa maze igikombe gitaha mu
Rukari.
Mu 1984
Kiyovu yaguze abakinnyi Muvala na Tindo I Burundi hafi milioni 2 na Hassan
Karera.Umukino wa mbere wabo ku butaka bwa ruguru y’Akanyaru bakirijwe ibitego
2 bya Rayon kuri 1 cya Kiyovu nyamara ariko muri uwo mwaka ntayindi ntsinzwi
abayovu bongeye kumenya.
Ngo haciye imyaka isaga 5 Kiyovu yiharira umukino wa
Rayon sport.
Ni muri iki gihe cyo umunyamakuru wa Radio Rwanda
Kalinda Viateur yasomye itangazo ryo kubika ryatanzwe na Kiyovu. Jean Lambert
Gatare umwe mu babashije kuryumva.
Muri 1987 abayovu
bapakira ibikapu berekeza I Nyanza kwa Gikundiro gusa mu nzira aba banyamugi
baje kubura imyenda maze buri mukinnyi aserukana umwenda yari yitwaje birangira
Kiyovu ibatsinze maze abanyakigali bunga murya Sekarama ka Mpumba ubwo
Rwabugiri yari amaze kwikiza Rugaju bati”Abayovu bahiriwe n’urugendo.”
Uyu ni Munyandekwe Hussein wari rutahizamu mu
rucaca.
Kuya 31
ukuboza 1989 umukino utazasibangana mu mitima n’imitwe y’abafana ba Rayon
sport ubwo Kiyovu yabapfunyikiraga ubunani bwa 90 ku gitego kimwe ku busa.
Aba ni Mbanza Damas umukinnyi wa Rayon sport kuva
1986-1991 na Rwamanywa Eugene umuzamu muri Rayon kuva mu 1987-1992
Uyu mukino wahaye Abareyo kwikubita agashyiza no
guhirika ingoma y’abayovu hataho gutsindagurana. Umukino wa Rayon sport na
Kiyovu nta mvura y’ibitego yakunze kubonekamo,Eugene Rwamucyo
Ku ruhande rwa Kiyovu,gutsindwa uyu mukino wari
umutego ku muto za wa Kiyovu Kanamugire Aloyz nyamara Abayovu bari
bataratsindwa umukino n’umwe.
Nyamara ariko Abayovu ngo bahawe itike yo kujya
gutamba kwa Lando dore ko ubusanzwe bineguriraga muri Bar de l’amitie.
Umukino wo kuya 01/10/1990
aya makipe yahuriye I Gitarama maze anganya ibitego 3-3. Munyandekwe Hussein ni
mwe mu babashije guhindukiza umuzamu wa Rayon witwaga Puma.
Kuva mu 2001
Rayon sport yakunze kuza imbere ya Kiyovu ku rutonde rwa shampiyona.Gusa mu 2003,Kiyovu yarangije ari iya 2
n’amanota 31 Rayon iba iya 4 n’amanota 27.
Umwaka wa 2008/9
ntiwahiriye ikipe y’urucaca kuko yarangije ku mwanya wa 9 Rayon yabatsinze
imikino yombi uwo kwishyura urangira ari ibitego 4 bya Rayon sport kuri 2 bya
Kiyovu.
Mu 2010
ubwo Kiyovu yarangizaga ku mwanya wa 2 ikanasohokera igihugu Rayon yari ku
mwanya wa gatandatu.Umukino ubanza Kiyovu yisengereye Rayon ku bitego 3-2
abafana ba Rayon bamena inkari ku mutoza Baptista maze ku cyumweru tariki
ya 28/3/2010
uwahoze ari mukinnyi yegura ku mirimo ye.
Uyu mukino watanze isura nshya ya ruhago y’u Rwanda
ngo kuko umutoza wa Kiyovu Jmarie Ntagwabira yari yaguze uyu mukino ibi
byatumye azamara imyaka 5 ntaho ahurira na ruhago mu Rwanda.
Nyuma y’umwaka umwe gusa avuye muri Rayon muri mata 2011 uyu wari umufana w’akadasohoka
wa Kiyovu yaramukijwe ikipe ye yo mu bwana kugeza n’ubu aho ayoboye urutonde
rwa shampiona.
Kuri ubu aya makipe yuje ubuhahirane kuko Rayon
sport irimo abakinnyi nka Fuad Ndayisenga Capitaine Mackenzie Nizigiyimana,Tuyizere
Donatien na Hussein Sibomana baciye mu rucaca naho Abayovu bafite Tuyisenge
Pekeyake,Mutoka na Bokota Labama.
Igitego cya Bokota Labama ku munota wa 92 nicyo
cyahamije intsinzi ya 3-2 bya Kiyovu kuya 26/1/2008.Mu mukino we wa mbere akina
na Rayon sport yari avuyemo Bokota yayitsinze igitego cya penality intsinzi ya
2-1 bya Rayon ku mukino wo gukusanya amafranga yo kuvuza Sembagare.
Bokota yitezweho byinshi nka rutahizamu wafatiye
runini Rayon. Mutengere Hugo myugariro wa Kiyovu kuva mu 1994 hari inama agira
abayobozi ba Kiyovu.
Abatoza bombi Bizimungu Ali wa Rayon sport na
Baptista Kayiranga batoje aya makipe yombi.Byakarusho Baptiste we yabaye
n’umukinnyi wa Rayon.Ese haba hari itandukaniro ku myiteguro haba igihe yari
umukinnyi n’ubu ari umutoza?
Jean Lambert Gatare umunyamakuru wogezaga imipira
kuri radio y’igihugu aratanga ishusho yo kogeza umupira wa Rayon na Kiyovu mu
gihe cyahise.
Nubwo nta bitaramo byo guhiga byabanjirije uyu
mukino,abafana ku mpande zombie bariteguye.Abayovu ngo biteguye kwizirika
urucaca bakaberwa maze intsinzi bakayizengurukana umugi andi makipe
yabasanzemo.
Naho bene Murera bo ni ibisanzwe kuko ngo nta muyovu
ubarusha gufana.Baranguye amarangi yo kwisiga kuko bashaka kubona igicu
kibudika muri stade umweru n’ubururu.
Nyuma yo gutwara trophee Habyarimananyuma y’imyaka 7
batwaye trophe du 5 juillet muri Rayon sport hatutumbaga umwuka mubi kandi
bacitsemo ibice hasigayemo abakinnyi 14 gusa,umufana Jean Marie Mayara
yabahembye kubasobeka mu nganzo maze abasohora muri Mbabarira.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire