Primus national football league (PNFR) Shampiona ya ruhago mu Rwanda 2011 yasojwe ikipe ya APR itwaye hakiri kare ku munsi wa 17 igikombe kikaba icya 13 maze isiga AS Muhanga na Musanze FC zisubiye mu cyiciro cya 2. Dore ibintu 9 byaranze iri rushanwa ngarukamwaka:
9.ISUBIKWA RIKABIJE RYA SHAMPIONA: Akenshi ihagarikwa bagendeye ku myiteguro y’ikipe y’igihugu y’AMAVUBI yarimo kwitegura amajonjora y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’AFRIKA.Aha ni nyuma yo mu mwaka 2010 imaze gukina na Benin maze ihita itangira mu ntangiriro za 2011 imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Werurwe. Byatumye amakipe nka Rayon sport zitangira gukata umushahara abakinnyi baba bagiye mu ikipe y’igihugu.
8.UMUSHORAMARI MURI RUHAGO YO MU RWANDA muri Rayon babonye umufatanya bikorwa ALBERT RUDATSIMBURWA mu gihe ikipe ya LA JEUNEUSSE.
7.KUTAVUGA RUMWE KU MIKINO YARANZE SHAMPIONA: Ruswa ikaba yarashyizwe mu majwi na politiki yo guharirana. Polisi FC yari yanyagiye 6-1 Mukura mu gikombe cy’amahoro, yiyishyuye 2-1 m u gihe Musanze yatsinze la Jeunesse 3-0 naho Amagaju agatsindira 2-1 Kiyovu I Nyagisenyi.
6.KUTAVUGA RUMWE KU MATEGEKO YA SHAMPIONA: umukino wasubitswe n’imvura wari wahuje APR na Etincelles maze iyi igataha bucyeye bwaho iyi iterwa mpaga(3-0) mu gihe ibi byabaye ku mukino wari wahuje Musanze na Mukura maze uyu wimurirwa mu impera ya shampiona.
5.AKAVUYO MURI RAYON SPORT: imikorere y’abagabo nka ENZEN na BELL isubira I Kongo rya MFUTILA byatumye iyi kipe irangiza ku mwanya wa 7; itsinzwe 8 inganya 7 maze itsinda 7.
4.GUTWARA IGIKOMBE KARE: gutsindwa umukino umwe na AS Kigali inganya undi byatumye izamura igikombe cyayo cya 13 ku munsi wa 17.
3.IMBARAGA MU IKIPE YA POLISI: iyi kipe yagaragaje ingufu ubwo yarangiza shampiona iri ku mwanya 3 nyuma ya APR na Kiyovu maze itsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ndetse Kagere Medy rutahizamo wabo aba umukinnyi w’ukwezi kwa 5 witwaye neza n’umukinnyi wanyeganyeje cyane inshundura.
2.INTEGE NKE KU MAKIPE YO MU NTARA Y’AMAJYEPFO: ku mukino wa nyuma wa shampiona ku amakipe 4 yiteguraga kuba yamanuka mu cyiciro cya 2 amajyepfo yari afitemo 3 Mukura, Amagaju na AS Muhanga.
1.GUHINDUKA GUKABIJE KW’ABATOZA:nibura amakipe 9 kuri 12 agize shampioa yahinduye abatoza.
1.Muhanga:®Okoko haza Sosthene,
2.Musanze:®Rutsindura hazamurwa Rafiki
3.Amagaju®Sogonya Hamis haza Masumbuko arirukanwa maze Abdou Mbarushimana afata ikipe
4.Mukura: :®Jean Paul Munyankindi haza Capello ariruknwa haza Okoko
5.Etincelles: ®Beken haza Sogonya maze Beken aragaruka
6.Rayon sport:®Ruremesha avamo Bell afata ikipe birangira iri mu maboko ya JM Ntagwabira na Yves Rwasamazi
7.la jeunesse:®Yves Rwasamazi haza Ruremesha
8.Kiyovu :®JM Ntagwabira haza Kayiranga Baptista
9. APR :®Eric Nshimiyimana gusa uyu yari mu ikipe y’igihugu yakinaga n’intambamurugamba ikabatsinda 3-1. Yavugwagaho amarozi n’ubu iperereza rikaba rikomeje.
Gusa hatagize gikurikirana dushobora kuzabona mu Rwanda gahunda y'imikino( fixtures) yamwe mu makipe ahindura iminsi yo gukiniraho (match fixing) nk’uko byagaragaye mu gihugu cy’ubutariyani ku makipe y’ibigugu nka Juventus na Milan AC, no gushamira ku makipe amwe n’amwe nkuko byagaragye ku munsi wa nyuma wa shampiona.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire