samedi, mars 31, 2012

Ni iki APR yakigira ku mukino na Zamalek 2004 ngo itsinde E.S.du Sahel.



Ni irushanwa rya 48 riteguwe na CAF ni irya 16 ryitwa CAF champions league.APR igomba guhura na etoile sportive du sahel.Muri iki cyegeranyo tugiye gusesengura umukino w’aya makipe yombi.Twifashishije umutoza w’amavubi Micho inzobere ya ruhago y’abarabu,Rutsindura Antoine inzobere kuri ruhago yo mu Rwanda na Karekezi Olivier umukinnyi wa APR mu 2004 ubu ni captain.

                      vs      
                                    APR FC VS E. S.SAHEL
kanda hano wumve ikiganiro mu majwi: bhttp://kiwi6.com/file/m537ou0k5b

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiona mu 2003, ikipe ya APR niyo yagombaga gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.
Ku mukino wa mbere APR yatsinze Anseba sc ibitego 7-1 maze uwo kwishyura urangira ari 4-2 ku giteranyo cya 11-3.


Muri 1/16 igikona gitombora bene wabo b’abasirikare bo mu misiri Zamalek, APR itsindirwa 3-2 i cairo maze ikipe y’umutoza Jmarie iritegura mu rugo gusa kuri benshi batayiha icyizere maze i Kigali APR ipfumbatisha intsinzi ya 4-1Zamalek maze amateka arahinduka icyizere kirazamuka ku makipe ko nayo ashobora guhangamura ibihangange.

Ese ni iki cyafashije iyi kipe gutsinda igihangange ku mugabane w’Africa Zamalek?
Muri 1/8 noneho urugendo rwimukira mu burengerazuba bw’africa muri cote d’ivoir igomba gukina na Africa sport maze APR iyitsinda 1-0 igeze i Abidjan itsindwa 1-0 maze iviramo kuri penalties. Aha niho kure mu gikombe cy’africa cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo,champions league ikipe yo mu Rwanda yageze.
Kimwe na APR ikipe ya Etoile sportive du sahel nayo ifite indi mikino nka volleyball ,Basketball,handball n’indi.

Sahel na Juventus yo mu butariani niyo makipe ku isi nzima amaze gutwara ibikombe byose bikinirwa ku migabane abaho. Ubu niyo yonyine ku mugabane w’Africa yatwaye CAF champions league ndetse na CAF confederation.

Etoile sportive du Sahel iwabo muri Tunisia ifite ibikombe 9 bya shampiona igiheruka mu 2007, Tunisian league cup 2005, igikombe cya Tunisia kiruta ibindi mu 1973.
Ku mugabane w’africa etoile sportive du Sahel yatwaye igikombe cyayabaye aya mbere iwayo mu 2007 maze itsindirwa ku mukino wa nyuma mu 2004 na 2005.
Yatwaye  igikombe cyayabaye aya mbere iwayo confederation mu 2006,African cup winners cup 1997,2003. Mu 2007 mu gikombe cy’isi cy’amaclub yatahanye umwanya wa 4.
Mu bakinnyi bayo 28 harimo abanyamahanga 4 gusa. Iyi kipe itozwa n’umudage Bernd Krauss ikaba kandi yaraciyemo umutozaw’umunyalgeria Rabah Saadane. Iyi kipe yabonye izuba mu 1929 izahura na APR yo yashinzwe mu 1993.

Iyi yo ifite ibikombe 12 bya shampiona y’u Rwanda, 6 by’igikombe cy’amahoro na 2 bya CECAFA.Imaze kwitabira inshuro 10 CAF champions league mu 2004 ikaba yarageze muri 1/8,yitabiriye 3 CAF confederation cup,mu 2003 yageze muri ½ cya CAF Cup Winners' Cup.

Mu 2004 ubwo ikipe ya APR yageraga muri 1/8 club sportive du Sahel yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Enyimba yo muri Nigeria. Muri uyu mwaka kandi Karekezi Olivier wa APR yarangije shampiona afite ibitego byinshi 14.Nubwo ikipe ya Rayon sport yatwaye igikombe cya shampiona cya 2004 benshi bemeza ko imyitwarire y’ikipe y’igihugu yaje kwerekeza mu gikimbe cy’africa ari imwe mu ntwaro zo gukomera kw’iyi kipe.

Umutoza Micho” Ndibuka iyi kipe yakuyemo Zamalek 2004 bari intoranwa koko zari mu Rwanda banajyanye u Rwanda muri Can Tunisia iki gikombe cyanabasigiye gukina neza,hari n’abandi nka Mark Silengo n’abandi ubu si ibyo rero APR ifite abanyabresil,intoranwa I Burundi,beza ba Uganda bashobora guhangana”.

Umutoza wa APR yatangaje ko anyurwa no kubanza gukina hanze maze agategura neza mu rugo nkuko yabigenje abanza kunganya muri Kenya na Tusker maze I Kigali ayisezerera ayitsinze 1-0.
Umutoza  Brandt sati” Nshimishwa no kubanza gukinira hanze umukino wo hanze maze nkaza nkategura neza mu rugo”

Mu 2004 APR yabanje gukina mu misiri itsindwa 3-2 iraza i Kigali irategura maze APR iyitsinda 4-1. Ubu APR izabanza kwakira Eoile sportive du Sahel.Ni iki APR isabwa i Kigali.
Micho” Ikipe ikomeye izaza mu Rwanda baguze abakinnyi benshi mbere ya champions league batsinzwe na esperance bari ku gitutu baza mu Rwanda icyo nababwira ni umukino utyaye.”
Umukino uzahuza aya makipe yombi uteganijwe kuya 24 werurwe.Dore uko aya makipe ahagaze mu mikino 5 ishize.

Mu mikino itanu Etoile sportive du sahel iheruka gukina yatsinzemo ibiri,itsindwa 2 harimo uwa esperance de Tunis 1-0. Uyu munsi bagombaga gukina na Bizertin gusa wasubitswe ahubwo ku munsi w’ejo izakina na mukeba Club Africain maze berekeze i Kigali.Iri ku mywanya wa 4 aho ku munsi wa 10 ifite amanota 17 ikarushwa na Esperance ya 2 amanota 8.

Kuva ku mukino ubanza yanganije na Tusker,APR imaze gutsinda imikino 3 muri 5 yakinnye itsindwa 1.ku rutonde rwa shampiona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 30 ku munsi wa 15 irushwa na Police ya mbere amanota 4.
Iyizakomeza hagati y’aya makipe izahura na JSM Béjaïa yo muri Algeria cg AFAD Djékanou yo muri cote d’ivoir.

Ese umupira w’abarabu ukinwa ute ? umutoza Micho " Ni ikipe ikakaye izakinisha amayeri yo kurinda izamu  I Kigali  ndetse no gusatira mu mukino wo kwishyura I Sousse  gusa ubu niba iri kugendera ku myitwarire na Tusker na shampiona,APR iraza gukenera kuzamura imikinire  niba ishaka intsinzi ikaba igendera kuri Tusker ,shampiona  nta mahirwe ariko nibashobora gukuba 3 "

None se APR igomba kwitwara ite imbere ya Etoile sportive du sahel? umutoza Micho «  Imikinire y’abarabu yibanda mu gusatira bakunda gucenga ni abahanga ku mipira y’imiterekano icyo tugomba kumenya ni uko abakinnyi b’inyuma ni barebare ubwo burebure butume dukina umupira wo hasi.Abakinnyi bacu  bashyire umupira hasi kuko nibawuzamura ni impano batanze. »

Nubwo aabakinnyi bitanga mu kibuga hari abemeza ko abafana nabo binjirana muri stade igitego.
Nibura abakinnyi 9 ba APR bahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ese umutoza Micho hari icyizere ababonamo?
Umutoza Micho « Abahungu bacu bazazane imbaraga mu mukino ikindi bigirire icyizere bashyire hamwe.bubahe uwo bahanganye ariko ntibakabye, babasesengure ntibabasuzugure bagire ibyiyumvo bimwe bamenye ko ruhago ni ugukina si izina nka Sahel naho ku ireme ndizera ko APR izazamura ibendera ry’u Rwanda.»

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire