Muri shampiona icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda hagiye habonekamo amakipe afite aho ahurira n’igisirikare.
Ikipe ya APR yshinzwe mu 1993 iyi niyo igaragara nk’iya igisirikare muri rusange dore ko ubu munistri w’ingabo General James Kabarebe ariwe muyobozi w’icyubahiro ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igisirikare bakaba bayiba hafi nka prezida wayo Alex Kagame ndetse Mubarak Muganga.
vs
Marines FC APR FC
Kanda hano wumve ikiganiro: http://kiwi6.com/file/m83kfg64hc
vs
Marines FC APR FC
Kanda hano wumve ikiganiro: http://kiwi6.com/file/m83kfg64hc
Hari andi ariko y’abasirikare agenda avuka nka Mukungwa I Musanze,Intare z’I Huye kuri ubu iyi ikaba ariyo APR iri gukoresha mu cyiciro cya 2 izamuriramo abana banyuze mu ishuri ry’umupira ryabo.
Hari andi makipe agaragara ya gisirikare akenshi aba ashingiye ku mirimo ya gisirikare akora twavuga ingabo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu Marines fc,Military FC na Interforce aya yose kandi tuvuze hari ayagiye aca mu cyiciro cya mbere.
Hari abavuga ko aba ari intumwa z’APR.Dore ko mu mateka ntayiratsinda APR nyamara aya usanga ajya yibasira andi urugero ni umukino wa Rayon na Marines.Ese koko aya makipe araharirana reka turebe imikino yabahuje dore ko uheruka i Kigali APR yanyagiye Marines 7-1 nyamara iyi Marines yaje kunganya na rayon inatsindira APR isonga yari imaze kuyikora mu jisho.
Shampiona ya 2002 yarimo APR, Intare ndetse na Marines.Birangira APR itwaye igikombe,Marines ari iya gatanu intare ari iza 9.Mu 2003 na 2004 yose yari akiri mu cyiciro cya mbere.Mu 2005 Intare ziramanuka hazamuka Mukungwa nubwo iyi yakiriwe na Rayon ku bitego 9-0 kuya 15 mutarama,Marines yatsinzwe 5-0 na APR mu mikino yombi maze iyi igeze kuri Mukungwa iyinyagira 6 biba 9-1 mu mikino yombi gusa APR iba iya 2.
Mu 2006 APR yasigaranye na Marines gusa itwara igikombe.Mu mikino yose itsinda Marines 5-2. 2006/2007 APR iracyisubiza maze mu mikino yose itsinda Marines 6-0.
Mu 2007/8 Military irazamuka. Mu mikino yombi itsinda Marines 5-1 maze APR yandika amateka kuri Military iyinyagira 13-0 ibitego byinshi mu mukino 1 muri shampiona y’u Rwanda kuya 15 werurwe.mu gikombe cy’Amahoro isubira Marines 2-0.
Mu 2008/7 APR yatsinze Marines 6-1 mu mikino yose gusa muri uyu mwaka APR ntiyababariye abanyakibungo ba Etile de l’Est maze ibatsindira mu gikombe cy’amahoro i Kigali 22-0 intsinzi ngari ya mbere mu Rwanda ku makipe y’abagabo azwi na Ferwafa.
Mu 2009/10 APR itsinda Marines 5-1 mu mikino yombi.mu 2010 mu mukino ubanza kandi APR itsinda Marines 4-2.
Uretse kuba iyi irusha barumuna bayo amikoro,ubuyobozi bukakaye ndetse n’aho bakura hagari hari ibibaza ukuntu aya makipe ajya afasha iyi kwibasira amakipe baba bageretse ku gikombe.Ubusanzwe FIFA ntiyemere ko umuntu umwe cg ikigo kimwe cyagira amakipe abiri.Ibi byabujijwe umuherwe wa Abrohamovich nyma yo kugura Chelsea wasabwe gukura imigabane ye mu ikipe y’iwabo mu burusia kuko aya ashbora guharirana kuko n’ubundi biba bijya mu mufuka umwe.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire