mercredi, juillet 06, 2011

KUKI MU RWANDA HATABA AMASIGANWA YA MOTO?


Kuba haba amarushanwa atandukanye biterwa n’uko abazi umukino runaka baba barenze umwe bityo abahigana ubutwari bagatabarana. Mu Rwanda hari umubare munini wa moto ariko se kuki uyu mukino utaba?


Bamwe mu batwara ndetse n'abakunzi bo gutwara moto bavuga ko babujijwe amahirwe yo gikina uyu mukino bakunda. Bemeza ko ubwoko ubwaribwo bwose wabukinisha icyangomwa ari ugusiganwa, aha batanga urugero ku rwego ibibuga byo mu Rwanda biriho ko atari nk'iby'iburayi bityo ngo nabo bahabwe amahirwe.

Kuri telephone  JEAN PIERRE KARABARANGA,umunyamabanga muri minispoc,iyi ikaba ari ministeri ifite sport mu nshingano zayo kandi ikaba itera inkunga imikino.Ngo kuba hari umubare utari muto wa moto n’abazitwara ntibivugako mu Rwanda habera aya marushanwa kuko asaba moto zabigenewe aha yongeyeho ko bigoye no kuzabona nka formula one, isiganwa rya za moto tugufi.

Umukino wa moto ukinwa mu bice 2 bitewe n’ ubwoko bwa moto izabigenewe(profession)n’izitari iz’ umwuga(amateur) cg imiterere y’umuhanda ziri bunyuremo.Ubu uyu mukino ukinwa n’abagabo ndetse n’abari n’abategarugori.
Isiganwa rya 1 rya moto ryabaye tariki 19 ugushyingo 1895 maze mu ki(ete) ryo mu 1900 umukino wa moto ukinwa mu mikino olympique.
Ubusanzwe mu  Rwanda habera amasiganwa ku maguru (marathon),imodoka (rarry des mille collines) ndetse n’ amagare(tour du Rwanda).

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire