Ivor Powell niwe mutoza ushaje kurusha abandi
Yatangiye ubutoza akiri umukinnyi mu 1951 ari mu ikipe ya Port vale mu bwongereza, yaciye mu makipe kandi nka Bradford City, Carlisle United na Leeds United aho yari yungirije mbere yo kwerekeza mu bugereki mu 1968 muri PAOK Salonique.
Ivor Powell niwe mutoza ushaje kurusha abandi ku myaka 90 akiri ku kazi, uyu musaza wabanje gukora imirimo y’amabuye y’agaciro akomoka mu kirwa cy’ubongereza ,Pays de galles . Nta mateka ya ruhago afite menshi gusa uyu niwe wari umwana w’icyubahiro (garcon d’honneur) mu bukwe bwa sir Stanley Matthews. Imyaka 55 ishize uyu musaza atoza. Yamaze imyaka 30 atoza Team Bath ikipe ya kaminuza. Yasezeye ku 26 gicurasi 2010 ku myaka 93. Yambitswe ikamba n’umwamikazi Elizabeth kuya 25 kamena 2008.
Mu 2004 yashizwe mu gitabo cy’abesheje umuhigo muri ruhago muri Pays de galles(Hall of Fame du sport gallois) maze ashyirwa mu gitabo cy’abagaciye(guiness de record) mu 2006 nk’umutoza ushaje ari ku kazi. Otto Rehhagel (73) watozaga mu budage na Sir Alex Ferguson(70) utoza manchester united ni bamwe mu basaza bakigaragara muri ruhago.
Gukunda ibyo ukora, kwiha intego no kuzigeraho, kudahuzagurika no kwihangana ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu aramba mu byo agenda akora.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire