Abantu bareba imipira y’iburayi usanga bishimira ibibuga byiza byaho, nka nou camp,old traffold,santiago bernabeu, alianz arena,san ciro n’ibindi nyamara burya amwe muri aya makipe yagiye yitabaza ibibuga wagereranya n’intabire mu ntangiriro.
north road
Mu bwongereza, nyuma y’uko yari ivutse Newton Heath yaje kuba Manchester united yakiniraga ku kabuga gato kitwaga North Road aho amakipe yabasuraga yinubiraga imiterere yacyo. Kugera ku rwambariro byasabaga abakinnyi nibura iminota 10 ku maguru rwari Oldham Road. Baje kwimukira i BANK STREET aha ho ikibuga cyari ibyatsi bavugaga ko ari umukenke,ivumbi ndetse ikibuga cyabaga cyuzuyemo umwotsi wavaga ku ruganda rwari hafi aho.ikipe ya Walsall Swifts yashatse kwanga kuhakinira,gusa iyi yaje gukina maze inyagirwa 14-0. Ubu man u ikinira ku kibuga old traffold cyakiraga nibura abantu 76 212.
Ubusanzwe cyari ikibuga cya everton mbere yo kuhirukanwa mu 1982 kuko batumvikanye na nyiraho John Houlding waje guhita ashinga ikipe ya liverpool. Hashoboraga guhagarara abantu 20 000 ariko umukino wa mbere warebwe n’abantu 100 .mu 1983-94 liverpool nyigize ihatsindirwa.kuya 8 nzeli 2006 umujyi wa liverpool wabahaye ikibuga mu gihe cy’imyaka 999 imirimo yo kubaka yagomba kuzarangira mu 2012 ikakira abantu 55000 gusa amikoro akaba atarabakundiye. Anfield ubu yakira abafana 45 362.
Ku ikipe ya manchester city hagati y’1880 n’1887 yakiniye ku bibuga 5 bitandukanye. Mbere yo kujya i Hyde Road mu 1920 inkongi y’umuroro ikaba yari yatwitse tribune. Nibura abantu 47 726 binjira I city of Manchester.
Mu butariani ho milan ac mu 1900 n’1903 yakiniraga ku kibuga cyitwaga Trotter mu cyanya cyitiriwe Andrea Doria nta tribune nta n’urwambariro. Abakinnyi bazaga bambaye cg bakambarira mu kibuga. Ku bafana kwinjira byari ubuntu kubw’umusozi ukikije iki kibuga abafana niho bahagararaga maze bagakurikira uyu mupira. Mu 1914-20 aha cyari ikibuga cyo gukiniramo n’indege. Ubu bakinira ku kibuga san ciro cyakira abafana 80.018 basangiye na mukeba inter milan.
stade andrea doria n'amazu yari ayikikije
Muri Hispania,nyuma yo kurambirwa no guhindura ibibuga Real madrid yerekeje i Campo de O'Donnell mu 1912 aho yamaze imyaka 11. Yaje kwimukira i Campo de Ciudad Linea hashoboraga kujya abantu 8 000. Kuya 9 gicurasi 2006 bimukira ku kibuga cyitiriwe Alfredo di Stéfano. Ubu santiago bernabeu ytashywe mu 1955 yakira abafana 80 354.
stade Huye iri kuvugururwa
Uretse kuba gukinira mu ntabire, mu mukenke n’imigina bitirira mbehe bifasha ba nyiraho gusa, gukinira ku kibuga kibereye ,ibikoresho no kwitabwaho kw’abakinnyi ni bimwe mu bishobora kuzamura urwego rw’imikinire bityo nyuma ya stade y’igihugu amahoro, gusanwa kwa stade ya kigali i nyamirambo , kuvugurura umuganda na Nyanza no guhindura imbehe ya Mukura stade Huye ni kimwe mu byari bikenewe muri ruhago nyarwanda.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire