mercredi, juillet 13, 2011

BAFITE UBURYO BUSHYA BWO GUKURURA ABAFANA MU BURUSIYA

                                              iyi niyo myambaro izakurura abafana ku bibuga

Nubwo igikombe cy'isi kibera mu budage cyagaragaje udushya no kwerekana uko ruhago icongwa maze bigakurura abafana akangari.. ikipe yo mu burusia y'abagore , FC Rossiyanka  yatwaye inshuro 3 shampiona ubu ibaswe n'ibibazo by'ubukungu none abayobozi babonye umuti wo gukurura abafana ku kibuga.

Ni muri uwo rwego imikino itaha aba bakobwa bazajya bakina bambaye imyenda yabo y'imbere(bikini).Sergueï Zhuravlev,prezida w'ikipe ati "ndahamya ko ari beza kandi ko bizakurura abafana",  gusa akomeza avuga ko ruhago yabo y'abagore ititaweho nk'ibindi bihugu by'i burayi.

 Zhuravlev yemeza ko umubare w'abagabo ku kibuga uziyongera ndetse ngo n'iyi myenda izabafasha kutababangamira maze biterere ruhago.Wakwibaza niba iki cyemezo gikwiye mu bihugu nk'u Rwanda kuko abafana ku mikino y'abagore nabo ari mbarwa.Igikombe cy'isi kibera mu budage benshi bemeza ko kizahindura imitekerereze kuri ruhago- ngore.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire