Iyi nyito yo kugura no kugurisha yakoreshejwe mu
bwongereza mu 1885 na FA. Aha ni nyuma yo kuba ababigize umwuga.ubundi
umukinnyi yashoboraga gukina umukino 1 mu ikipe undi mu yindi. Ubu umukinnyi
aba agomba buri mwaka kwiyandikisha nubwo yaba yagumye mu ikipe yari asanzwemo.
Mu
1893–94 nta kipe yari yemerewe kwakira umukinnyi nta ruhushya rw’ikipe avuyemo
mu rwego rwo kurinda guhungabana kw’amakipe mato.
Hari amwe
mu magambo akoreshwa muri iki gihe,ari nayo tugiye gushakira ubusobanuro.
Transfer
market iri jambo rikoreshwa berekana urutonde rw’abakinnyi bari ku isoko
bashobora guhinduranya amakipe ndetse n’akavagari k’amafranga kabatangwaho.
Transfer window'ni muri
iri dirishya amakipe aboneraho umwanya wo kugura abakinnyi bo gusimbura abavunitse,gukomeza
amakipe haba ayashaka igikombe cg ayashobora kumanuka. Iri soko ryo kugura no
kugurisha ritangira umwaka wa shampiona urangiye kugeza tariki ya 31 kanama
gusa ntirigomba kurenza ibyumweru 12, irindi gura-gurisha ryo riba muri
mutarama haba ari hagati muri shampiona rikamara igihe cy’ibyumweru 4 gusa.
Buri gihugu gishobora
kugira igihe cyo kugura no kugurisha nubwo mu kindi gihugu baba bafunze.
Iki gihe gisa
nk’icyabaye mpuzamahanga cyatangijwe na FIFA mu 2002–03. Aho usanga amashampiona
y’ibishyitsi ayikurikiza. Nyamara hari ibihugu bikina shampiona mu mwaka
umwe,imiterere y’ikirere bituma bo badakurikiza iki gihe.
Mu bwongereza umukino wa
nyuma wa shampiona niwo ufungura isoko rikuru kugeza kuya 31 kanama no kuya 1
mutarama kugeza kuya 31 mutarama.
Mu
France,Germany,Italy,Spain,Scotland isoko rikuru ritangira kuya 1 nyakanga
kugeza kuya 31 kanama no kuya 1 mutarama kugeza kuya 2 gashyantare.
Mu gihe ibyago biziye
ikipe nk’igihe abazamu bavunitse ikipe ishobora gusinyisha undi kabone n’ubwo
isoko ryaba ryarafunzwe.
Iyo itariki yo gufunga
isoko ari muri w-e hongerwa amasaha 24 kuko amabanki menshi ngo aba ari mu
kiruhuko cya kanama. Ubwo mu 2008 ryahuraga na w-e mu bwongereza ryarangiye
kuwa 1 iya1 nzeri saa 5 za mugitondo,abadage muri mutarama 2009 barirangije
kuya 2 gashyantare.
Mu bwongereza ariko
gutiza biremewe hagati ya tariki 8 nzeri kugeza 25 ugushyingo no kuva 8
gashyantare kugeza kuya 24 werurwe.
Transfer list yo ni
igihe ikipe itangaje ko umukinnyi runaka agurishwa maze amakipe amwifuza akaza
guciririkanya,uyu mukinnyi ntakunze guhenda kuko bisa nkaho aba ajugunywe cg
yirukanywe.
Transfer request aha ho
umukinnyi ubwe atangaza ko nta gahunda afitanye n’ikipe ye bityo ko uwumukeneye
ashobora kuzana akavagari. Uyu uba ari umwanya wo kwerekana akababaro ke bityo
agasaba ko hari ibyakorwa,ibi nibyo byitwa kwigumura n’ ubunyeshyamba bya
ruhago. Nyamara iyo ibibazo bikemutse ahita aruca akarumira. Amakipe menshi
akunze kumwamaganira kure.
Transfer fee aka ni
akavagari gatangwa ngo hagurwe contract y’umukinnyi ndetse n’ibindi byose
bijyanye n’umukinnyi wabigize umwuga. Hari igihe amafr yatangajwe aba
atariho umusoro nyongeragaciro,TVA.urugero ni umwongereza Trevor Francis
itangazamakuru ryavuze ko yaguzwe 1m y’amapound nyamara yatanzweho £975,000
naho ayatanzwe yose yari £1.18m hariho na TVA.
Si kamara amafr gusa
kuko hari igihe hatangwa fr maze agaherekezwa n’abandi bakinnyi.inzobere mu
bukungu bwa ruhago batangarira izamuka ridasanzwe ry’aya fr uko iminsi igenda
iza.
Nyuma yo kumvikana
hataho ibizamini by’ubuzima medical test aha niho barebera imbaraga afite
n’utundi turwara yibitseho. Iki ni kimwe mu bishobora gutuma umukinnyi ahomba
nk’igihe afite indwara ikakaye nk’umutima.
Hari amwe mu makipe
yagiye abuzwa gushora amafr ku isoko na FIFA.
Mu 2005 AS Roma
yahagaritswe umwaka itagura kuva kuya 1 nyakanga ubwo muri nzeli 2004 bari
baguze Philippe Mexès avuye muri Auxerre nyamara yari agifite amasezerano. Aba
baje kujurira mu rukiko rwa ruhago Court of Arbitration for Sport (CAS) maze
igihano kirangira nyuma y’isoko ryo muri mutarama.
Mu 2009 sion
yahagaritswe kugeza mu 2010 nyuma yo gusinyisha umuyamisiri Essam El-Hadary
avuye Al-Ahly mu 2008 amasezerano atarangiye.
Kuya 3 nzeli 2010
Chelsea yahagaritswe yo umwaka wa 2010 nyuma yo kwibikaho umufransa Gaël Kakuta
avuye muri lens mu 2007. Gusa yaje gukomorerwa n’akanama ngishwampaka ka
FIFA(FIFA's dispute resolution chamber (DRC).
Buri mwaka umunsi
wanyuma w’isoko uba ari urujya n’uruza kuko abakinnyi benshi baba barangiza
amasezerano. Abatoza b’abahanga bumvikana rwihishwa n’abakinnyi maze isoko
rigatangira amwibitseho abandi bategereza ku munsi wa nyuma kuko amakipe
abatinya ko bashobora guhomba ariko bakanenga ko baba ari ibisigazwa.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire