Akina mu kibuga hagati central midfielder, ubu afite imyaka 24, afite amezi 10 gusa aherekejwe na sekuru nibwo yarebeye bwa 1 umupira I campou nou, ku myaka 10 yinjiye mu ishuri rya ruhago rya Barcelona La Masia,ku myaka 16 yerekeje mu ikipe ya Arsenal, mu 2003 yari ni ikipe y’igihugu ya Hispania y’abatarengeje 23 mu gikombe cy’isi maze abaumukinnyi ntagereranywa w’iri rushanwa ,ni mu mikino ya champions league ni umwana wa 2 mu kunyeganyeza incundura. Francesc Soler Fabregas akiri I catalogna mu ikipe y’abana uyu yari umufana w’akadasohoka wa n0 4 muri Barca capitain Josep Guardiola uyu waje kumuha umupira yambaraga ubwo ababyeyi be batandukanaga.
Francesc Sorel Fabregas
Francesc Soler Fabregas yageze I highbury kuya 11 nzeli 2003, ubuzima n’icyongereza bigoye I London,aka gasore kaje gufashwa na Philippe Senderos wakinaga muri Arsenal wahumekaga icyespanyol. Ntibyari byoroshye kubona aho uyu mwigaguhuma amenera kuko hari ibishyitsi nka Patrick Vieira na Gilberto Silva
Kuya 23 ukwakira 2003 ku mukino na Rotherham United yabaye umukinnyi w’umwana w’Arsenal ku myaka 16 n’iminsi 177. Nyuma yo kunyabikamo igitego mu ntsinzi ya 5-1 cya Wolverhampton Wanderers solel yabaye rutahizamu w’umwana wa Arsenal.Nubwo mu 2003-4 gunners batwaye igikombe badatsinzwe, uyu waje kuba capitain ntiyari yemerewe umudari kuko nibura atakinnye umukino ngo awurangize muri shampiona.
Kuya 23 ukwakira 2003 ku mukino na Rotherham United yabaye umukinnyi w’umwana w’Arsenal ku myaka 16 n’iminsi 177. Nyuma yo kunyabikamo igitego mu ntsinzi ya 5-1 cya Wolverhampton Wanderers solel yabaye rutahizamu w’umwana wa Arsenal.Nubwo mu 2003-4 gunners batwaye igikombe badatsinzwe, uyu waje kuba capitain ntiyari yemerewe umudari kuko nibura atakinnye umukino ngo awurangize muri shampiona.
Mu 2004-5 viera aravunika maze muri FA Community Shield ku mukino na Manchester United uba umukino we wa 1 abanje mu kibuga maze ukurikirwa n’indi 4. Yashyize umukono kuri kontaro nk’uwabigize umwuga muri nzeli 2004. Ku gitego yatsinze muri shampions league muri 5-1 batsinze Rosenborg aba rutahizamu wa 2 w’umwana muri iri rushanwa, muri 2005 Fab nibwo yazamuye igikombe cya mbere ari nacyo cya nyuma FA nyuma yo gutsinda Man u kuri penalty.
Mu 2005-6 akina imikino 49 muri shampions league ku mukino na Real ndetse na Juv atsinda igitego maze ahereza umupira w’umuterekano Tity de Londres, Fab kandi yari mu ikipe mu 2006 yasize igikombe cya shampions league kuri stade de France mu maboka ya Barca. Real mu 2006 itangira urugamba rwo ku mushaka I Santiago maze Prof Arsene Charles Erneste Wenger amwongerera amasezerano y’imyaka 5.
Mu 2006 Fab yasohotse ku rutonde rw’ ikipe ikakaye ya UEFA,aba umukinnyi mwiza ndetse n’ umuvumbuka mwiza wa FA wa mutarama 2007. Muri nyakanga 2007 yabaye umukinnyi w’umwaka w’abarashi ku majwi 60%.
Mu 2006-7 CESC yatanze ku mbehe imipira 13 maze aba uwa 2 utanze imipira igabuye (assists) nyinshi muri shampiona imwe.Mu 2007 Arsenal itangirana ikiniga, David Dein wari wungirije umuyobozi mukuru aratabaruka,rutahizamu w’ibihe byose Thierry Henry yerekeza I catalogna n’akazoza ka professor karashidikanywaga. Kimwe n’umwaka wari ushize yongeye gukusanya twa duhembo twose.
Kuya 24 ugushyingo 2008 habura imikino 14 cesc yahawe inshingano zo guhagararira abandi barashi asimbuye myugariro William Gallas gusa ahita ajya mu mvune y’amezi 4 nyuma y’umukino na Liverpool. n’ubu nta gikombe,ahubwo wenger aegeranya imifungo nkaNicklas Bendtner, Gaël Clichy, Abou Diaby, Denílson, Samir Nasri, Alexandre Song na Theo Walcott.
Mu 2009-10 ku mukino ufungura Fab yanyabitse Everton iwayo ibtego 2 maze atanga imigaburano 2 mu bitego 6-1. Byaje kuba bibi ubwo amakipe yose y’i manchester yayitsindaga mu mikino yombi. Ubwitange,gutsinda no guha bagenzi be bya FAB byatumye arsenal imara imikino 13 idatsindwa. Sorel yaje gusiba imikino 4 nyamara abasore ba wenger bakomeza kuyobora shampiona kugera ku munsi wa 22. Man u ibakura ku mwanya wa 1 maze muri z league barca irabasezerera.
Nyuma yo kwigaragaza muri champions league mu 2006,umutoza wa Hispania Luis Aragonés amukinisha mu mukino wa gicuti la roja yakinnye n’inzovu za cote d’ivoir.muri uyu mukino Fabregas aba umukinnyi w’umwana uhamgawe muri iyi kipe mu myaka 70 ishize ahakura Sergio Ramos.
Mu 2006 yajyanye n’iyi kipe mu gikombe y’isi mu budage ari umusimbura mu gice cya 2, kuya 13 kamena 2006 ku myaka 19 n’iminsi 41 Sorel yinjiye mu kibuga asimbuye Louis Garcia ku munota wa 77 ku mukino batsinze ukraine 4-0 maze yinjira mu mateka ya ruhago ya Hispania nk’umukinnyi muto mu gikombe cy’isi. Yaje inyuma ya Lucas Podoloski nk’umukinnyi mwiza w’igikombe.
Mu 2010 mu gikombe cy’uburayi ava kuri no 18 ahabwa no10, azongwa no gusimbura maze atsinda igitego mpuzamahanga cye cya mbere ubwo bakinga n’uburusia,muri ¼ CESC yatsinze penalti y’intsinzi bakuramo abatariani.ku mukino wa nyuma abanzamo maze batsinda abadage kiba igikombe gikomeye Hispania itwaye kuva mu 1964. Atorwa muri 23 ba UEFA.
Mu gikombe mpuzamigabane mu 2009 FAB yatsinze igitego cya 2 mu mukino na New Zealand batsinzemo 5-0. Muri ½ batsinzwe na obama boys 2-0 hari hashize imikino 15 badatsindwa.
Mu 2010 mu gikombe cy’isi Fabregas ntiyigeze abanzamu kibuga ariko yasimbuye mu mikino 4 muri 7 la roja yakinnye.uyu niwe wahaye umugaburano Iniesta maze igikombe gitaha i Madrid.
Sorel azwiho kureba kure nk’igihe cyo gutanga umupira,kurema,gukoresha igihe,umwanya muri twa dupira duto arsenal yakinaga.nubwo mu biganiro yemeza ko viera yamunyuze ngo burya yemera imikinire ya guardiola aho hakora amayeri,ubwenge mu mwanya w’imbaraga.
Mu mikino 303 yakiniye abarashi yatsinze ibitego 57 maze atanga ya mipira y’imigaburano(assists)100.
Francesc Sorel Fabregas yatwaye ibikombe 2 na arsenal FA Cup: 2004–05,FA Community Shield: 2004,mu ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cy’isi 2010 icy’uburayi 2008; ku giti cye mu 2003 yatwaye igihembo cya fifa cy’urukweto n’umupira,umukinnyi mwiza utarengeje 17 w’uburayi mu 2004,umukinnyi w’ukwezi wa premier league muri mutarama na nzeli mu 2008,ashyirwa mu ikipe ya UEFA mu 2006,8.
Hanze y’ikibuga sorel yigeze gukora ikiganiro kuri televizio skysports"The Cesc Fàbregas Show: Nike Live" kuya 19 giurasi 2008,cesc kandi ni umuyobozi w’icyubahiro wa society yo kurwanya irondaruhu muri ruhago” Show Racism the Red Card.
Intangiriro za shampiona y’2010-11 inkuru z’urudaca ko umwana asubiye iwabo zivugisha ab’i Emitates, arsenal yanga milioni 35 z’amaeuro l’equip bleugrana yatangaga.mu gice kibanza itsindwamo imikino 5,ntacyizere cyo kuza muri big 4,ibyumweru 2 bishize babuze carling cup baszerewe na barca.
Mu 2011 kwa wenger biracika barca iracyashaka captain sorel naho abanyarufito b’i manchester barashaka inyeshyamba y’arsenal,Samir Nasri. Nkuko akiziritse ku muhoro gashirwa kawuciye,kuya 15 kanama 2011 ibyishimo i nou camp,amarira i Emirates umwana asubiye mu rugo iba itariki El Capitano asubiye aho yigiye uko ruhago icongwa. Maze BBC iyita igura ryagaraguranye rikagorana ry’ibihe byose.
Nyuma y’iminsi 3 ageze iwabo i catalugna yatwaye igikombe kiruta ibindi na barca aha ni nyuma yo kubatizwa mu izina rya el clasco na Marcelo wa real.
Tariki ya 14 kanama 2011 yakiriwe n’abafana 30,000; mu marira azenga mu maso,ikiniga agira ati”ndashimira papa wenger nsize i Londres niwe watumye mba uwo ndiwe,nsanze urungano rwa kera, ndi muri kizigenza ku isi barca ndi n’akangari gakina muri la roja nje kunywa umutobe w’insina nasize nteye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire