Ishuri rya rugao rya Barca La Masia
Ni ku nzu imaze imyaka 300 la masia yabanje gukoreramo ubuyobozi bw’ikipe nyuma icumbikirwamo abakinnyi bashya ba barca bava hanze ya Catalugna. Kuya 20 ukwakira 1979 yahawe inshingano yo kurereramo abana bafite impano ya ruhago. Inkuta zimanitseho nibura amafoto y’abantu basaga 500 bahaciye babiciye bigacika.
Ese ni iki cyateye barca gushinga iri shuri?
Ngo iyo ushaka guteka inyama neza ubanza gukubura mu gikoni,umukoresha akaguha koza amasahani nyuma y’imyaka ku gitsure cye utangira kuziteka, ubu uyu mutetsi mwiza azi aho avuye,aho ageze n’aho ajya. Iyi niyo mitekerereze y’i nou camp ngo kugira ngo izabe ikipe ya mbere ku isi yagombaga ikigega ikuramo abana yirereye,bakayigora,ikabakuza maze bakabasaba gukora mu marushanwa atandukanye ibyo bababibyemo.
Iyi myigagukina igera la masia buri mwaka nyuma y’ijonjora simusiga ry’inzobere za barca mu mpande 4 z’isi,75 batoranyijwe bafite imyaka hagati ya 11 na 18 bahasanga abatoza 24,abaganga,abanonora imitsi,ab’indwara zo mu mutwe,imiririre n’abatetsi 51. Ubu iri shri rifite abana 300. Bitwara barca nibura miliyari 5 z’amafr y’u Rwanda buri mwaka.
Izi ngimbi zisezera ku babyeyi kuko nibura amezi 11 mu mwaka baba la masia,bigishwa umupira w’udushoti duto tik-tak,indangagaciro za kabumbu,ntibigisha gutsinda ahubwo babaha ubushobozi bwo guconga soka ndetse n’ishuri risanzwe.
Reka noneho turebe uko umunsi w’i Masia uba umeze:
7am: aba bana bato bitandukanya n’ibiryamirwa.7.30am: ifunguro rya mu gitondo rusange.
8am: bus ibatwara ku ishuri mu mugi.
2pm: bava ku ishuri bagafata ifunguro rusange.
2.30pm: ubu bamwe bararuhuka abandi bakora umukoro wo mu rugo.
4pm-6pm: Iki kiba ari igihe cy’imyitozo ikarishye.
6.30pm: abatarwaye bajya muri gym abafite ibibazo bakisunga abaganga.
9pm: ibiryo by’ijoro rusange.
10pm: ni isaha yo kuryama gusa bemerewe kumva umuziki,gusoma no kurangiza umukoro mbere y’uko amatara azima.
Guha umwanya aba bana bagakina mu ikipe nkuru,kubabuza gusinya mu makipe y’ibigugu no kubarinda igitutu cy’itangazamakuru ko rivuga ibitangaza iyi myigaguhuma iri gukora bituma l’equip bleugrana ariyo iba iya1 mu gutoranya.
Umusaruro w’iri shuri wo urigaragaza,urugero ni nk’aho abakinnyi nka Xavi, Messi, Pedro, Bojan batatanzweho n’ikuta. Aba bakinnyi kandi ngo baba baziranye ku mutima no mu kazi (ces footballeurs se connaissent par cœur et le travail d’automatismes est facilité).
Pep guardiola nawe wanyuze muri iri shuri yemeza ko umuntu wigiye ruhago la masia aba afite agakeregeshwa arusha uwutahazi. Kuba kandi uyu wahaciye ari umutoza wa barca ni imbaraga zo kuzamura vuba italanto zo mu ishuri nka jonathan dos santos kugarura intama zazimiye Fabregas. Ibi nibyo biduha guhora twemye kuko abakinnyi bajya mu ikipe nkuru badahenze,ni heza nibuka ababyeyi bansezera hano bampaye ibiryo byiza pe!
Carles Folguera umuyobozi w’iri shuri avuga ko iyi kipe yishyura byose bikenerwa n’aba bana ndetse ikabapfumbatisha amakuta yo kugura utureshyabana igihe bari mu kiruhuko. Uyu kandi yemeza ko ubucuti n’ubufatanye ariryo reme imyigagukina ikura la masia.
Iniesta yasize ababyeyi rwagati muri hispania maze aza kunoza kuwuconga i catalogna byari ibihe bimugoye,ijoro rya 1 no kurya byaranze gusa hano bamfashe neza hari telefone 2 gusa twumvikanaga uwuhamagara mu rugo.
Messi we yahageze mu 2000 ku myaka 13 afite ikibazo cy’amagufa n’ikibazo cy’uburebure aba mu cyumba kimwe n’undi wigaga basket kuko aha hari uruvange rw’imikino.
Ubucuti butangira kare, Mikel Arteta ukina muri everton yararanaga na Pepe Reina wa Liverpool naho Iniesta akisungana n’umuzamu Victor Valdes.
Iniesta avuga ko kumara igihe kinini aho baryama byatumaga bahakinira umupira ati twiremagamo amakipe 2 maze amazamu akaba imiryango maze abayobozi baza tukirukira mu buriri.
Ubwo Pique yatahaga avuye muri man u yagize ati hano wiyumvamo amabara,ikipe no mu rugo,baduha indangagaciro za ruhago n’iz’ubuzima.ndizera ko kuba hakina abana bakuriye hano aribyo bituma abafana batwiyumvamo.
Ubwo la masia yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 uruhumbirajana rw’abakinnyi rwaje kwerekana umusaruro maze hahurira abakinnyi nka Amor, Guardiola, Sergi, De la Peña, Puyol, Xavi, Reina, Víctor Valdés, Gabri , Messi n’abakina mu yandi makipe.
Urungano rwahageze mu 2000 bari abana bavutse ahasaga mu 1987 babaye igitangaza yari ikipe ya messi,Pique ,Fabregas n’abandi. Alex Garcia utoza aba bana ati mu myitozo basaga nk’abakina umukino wa nyuma imikino bakinaga batsindaga 8,9,10 koko barekanaga ejo hazaza ha barca. Nyuma y’imyaka 8 class 87 yongeye gusubirana.
Capellas wungirije umuyobozi w’ishuri avuga ko mbere y’ umukino babasaba kuba ikipe y’umupira,gukora amakosa make no kudashotorana.
Mu 2009 barca yatanze milioni 8 z’amaeuro yo kwimura ishuri i Ciutat Esportiva Joan Gamper de Sant Joan Despi ku buso bwa m2 6000 hari uburiri 120.
Ubuhangange bw’iri shuri bugaragazwa n’imipira ibira ya zahabu Messi amaze gutwara,akarusho ni ubwo iri shuri ryigaragazaga ubwo imyanya itatu yose yatwarwaga na Messi.Xavi na Iniesta.Nibura abakinnyi 7 bagaragaye muri la roja ikipe y’igihugu ya Hispania ubwo yatwaraga igikombe cy’isi mu 2010 baciye la Masia twavuga Reina, Puyol,Xavi,Iniesta,Fabregas,Busquet na Pedro.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire