lundi, janvier 28, 2013

KUKI ABAFANA BARI KUBURA KU BIBUGA MU RWANDA


KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO MU MAJWI http://kiwi6.com/file/df0y03uiwg


Bitangira umupira wari umwanya wo kunonora imitsi,nyuma uyu mukino waje gufata intera utanga akazi ku bakinnyi bamwe bahembwa ku cyumweu naho iwacu bayafata ku kwezi.
Gukinira imbere y’imbaga byongera imbaraga ku mukinnyi ndetse bikinjiza agafranga ku bibuga.Ngo byaba ari nko gutera indirimbo ukiyikiriza ari nako ukoma amashyi igihe ukinira kuri stade nzira-mufana.Ari naho bamwe bahera bavuga ko umufana ari umukinnyi wa 12 ndetse ko umurindi wabo ku kibuga winjirana n’igitego.




  Umukino wa AS Kigali stade Amahoro irimo ubusa

Rudasingwa Longin umutoza wa APR FC,Rayon sport wanabayecaptain wa Etincelles.
Rayon sport niyo kipe ikunzwe cyane mu Rwanda,APR FC ikaba ariyo kipe ifite ibikombe byinshi mu rw’imisozi 1000. Nibura umukino uhuza aya makipe wakujuje stade y’igihugu Amahoro I Remera.
Gusa iyo ugeze ku bibuga mu Rwanda ku munsi wa shampiona utungurwa no kubona ku kibuga nta bafana.Ese ni iki cyaba cyihishe inyuma y’ibi?None se hakorwa iki ngo tuve ku bafana bake hafi ya ntabo maze tubone umuvundo ku mastade?

Abafana mu bihugu byinshi by’afrika na Asia bari guhunga umupira ukinirwa mu bihugu byabo maze bakihebera amakipe cyane ayo mu bwongereza.Nta gitangaza kandi kumva za Fan club z’ayo makipe ndetse ziba zikomeye zogereza imipira imbere ya za Televiziyo nazo mpuzamahanga.

Umufana nirwo rufunguzo rw’iterambere ry’imikino cyane imbere mu gihugu.Ngo ibura ry’umufana ku kibuga bizaba imbarutso ry’ibura ry’abaterankunga bityo usange ikipe zirwana na mpemuke ndamuke.Amakipe ntazashobora kugurisha maze ikipe y’igihugu nayo ntizabona abakinnyi bayizihiye.
Ngo biragoye gusanga amakipe nka Manchester united ku mbehe yabo old traffold maze ukayihatsindira kimwe nka Liverpool kuri Anfiel road,amakipe ya Afrika agiye gukinira ku kibuga cya Al Ahly aba nta cyiere cy’intsinzi kubera umurindi n’igitutu cy’umufana.

None se hakorwa iki ngo ikipe isuye Amagaju I Nyagisenyi nayo ahabonere nk’ibyo ifundi yagize ikivuzo,impuhwe zibure kuri stade Ubworoherane kwa Musanze,Espoir imare impaka abafana I Rusizi ariko Mukura yisasira amakipe haba kuri Kamena cg ku mbehe ya Huye.

Ese kuki abafana bari gucika ku bibuga?


                                     Umukino w'Amavubi na Nigeria 2012

Ngo bihuruza imbaga y’abafana iyo biteguye kubona umupira usukuye wuje ubuhanga no guhangana.Inyungu ya mbere ku mufana ni ukubona ikipe afana yesura izindi aha bikaba akarusho iyo iyi yihimuye kuri mukeba.None se ni iki amakipe asabwa mur uhando rwo kubona abafana.

Nyuma y’1994 ikipe yari iya gisirikare Panthere noir yarasenyutse maze havuka indi nayo ya gisirikare APR FC.Iyi yazanye imbaraga itsinda amakipe isanze yasaga n’asigaye ku mazina cyane kurusha ubushobozi nk’ amafranga.Bityo APR FC ikaba yarashoboraga kugura umukinnyi mwiza ishaka maze bigabanya guhangana ku buryo benshi mu bafana barotaga uko umukino urangira mbere.

Ikipe yo mu rusisiro ikundwa cyane kubera gukinisha abakinnyi b’abaturanyi cg b’abavandimwe.Nyuma rero yo gushaka cyane abanyamahanga hakabura n’ireme rya ruhago benshi mu bafana bahisemo gucika aho umupira utererwa.Ikipe ya Mukura mbere 1994 yakinagamo abakinnyi bavuka cg batuye mu rusisiro rwa Butare;Ngoma na Matyazo bityo byabaga ari iby’agaciro ku babyeyi,abavandimwe n’abaturanyi kuza kureba abahungu babo. Ngo byabaga ari iby’igikundiro iyo Kiyovu yabaga yakinnye cyane ko yabaga ikinamo abakinnyi batuye I Nyamirambo.

Munyandekwe Hussein wari rutahizamu wa Kiyovu kuva mu 1986.
Uretse kubura kw’abafana ku kibuga cyane abantu bakuze,umubare w’abana bato bagera ku bibuga ngo wagiye umanuka cyane mu myaka nk’5 ishize ubwo Jimmy Gatete yabicaga bigacika benshi mu ba byirukaga mu Rwanda bamufata nk’icyitegerezo gusa ubu ngo abana benshi bimariramo Messi na Christiano birirwa bareba ku mateleviziyo.

Guha umwanya abana bakagera kuri stade bituma aba batangira kwiyumvamo ikipe bakabikurana,gufata abakinnyi ho icyitegererezo ndetse no gutegura abayobozi bakunda b’imikino b’ejo hazaza.
Rwamanywa Eugene yabaye umuzamu wa Rayon sport mu 1987.
Iki cyari igitekerezo cya Fidele Ndayisaba umuyobozi w’umugi wa Kigali gusa birasa nk’ibyaheze mu mpapuro zo mu biro.

                                          Rwarutabura, abafana ba Rayon sport

Nyamara ariko hari icyizere ku bafana kugaruka ku kibuga,nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17,ikipe y’Isonga yari igizwe n’abana b’abanyarwanda yabaye umukangurambaga maze itanga iby’ishimo yesura amakipe akomeye. Bityo ngo nyuma y’umusaruro uzaba uri kuva mu mashuri ya ruhago ibibuga birimo abakinnyi b’abanyarwanda bishobora kubona abafana.
Uyu ni Jean Lambert Gatare wabaye umwe mu banyamakuru bakurikiraniye hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu rwego rwo gutegura abafana b’ejo,abana baba abashyushya rugamba ndetse bakaba bagumura n’abasigaye mu rugo.Kuba abana bagera ku mastade maze bakaza kubona ibirori by’umupira mwiza byaba ibiganiro fatizo mu bitaramo byabo,ku mashuri n’ahandi aba bahurira.Nyuma yo kubonera ibyishimo muri stade nta kabuza ko basaba abo mu rugo kuza kureba ahantu hashya ho gusohokera.

Nyuma yo kwiyegereza abana ngo uba wototera ababyeyi babo b’abagore,dore ko aba baba batifuza rwangendanyi ku bana babo.Kuba amakipe yasura ibigo by’amashuri biba ari ugukundisha abana umupira n’ikipe kuva mu buto.Nk’uko abana bakunda cyane ababyeyi babo ndetse abagore bagakunda abana babo ngo ni ko aba bombi bavamo abafana beza.Urugero rwiza akaba ari umukino wa shampiona muri Turkiya ku mukino Fenerbache yakiriye Manispor tariki ya 19/9/2011.Nta muhungu cg umusore urengeje imyaka 12 wari wemewe kwinjira ku kibuga.Ibihumbi 41 by’abagore n’abana barafannye maze umukino urangira ari 1-1.

Nyuma y’ibyo byose ariko harasabwa imbaraga z’umukangurambaga,Itangazamakuru.Ntibikiri igitangaza kumva ku munsi wa shampiona nta mupira wogejwe kuri radio.Bityo bikaba bigoye kuba n’umukinnyi yamenyekana.Nyamara ariko hari igihe n’uvugwa ngo biba kumushushanyiriza ibigwi aho kubara ibikorwa.
Uko umufana agabanuka ku kibuga niko n’abaterankunga mu mikino mu Rwanda bagabanuka,amakipe amwe yagiye asenyuka nka ATRACO andi arazima nka Electrogaz na KIST.Nyamra iyi ntiyari intangiriro ni nyuma y’aho ibigo nka za Magerwa,inganda nka Steel zikuye amakipe muri shampiona,mu gihe ngo uretse kurera n’agafranga gakenewe.

Bityo amakipe akareka gushingira kuri leta  akubakira  ku bafana kandi bikaba ngombwa ko aya agira imishinga izagirira akamaro abaturage maze aho kuba umutwaro kuri bo akababera  intwaro.Aha kandi ishyirahamwe ngo ryafasha amakipe akizamuka mu cyiciro cya mbere uko bakora imishinga, kugira urutonde rw’abafana bityo bakaba bakora igenamigambi.
Nyamara ngo gukunda ni ukwihangana kandi kumenya by’ukuri urwego rw’ikipe iba iriho maze bagakomeza gushyigikira ikipe zabo.Rudasingwa Longin umutoza wungirije wa Rwanda A muri CECAFA y’1999 aragira inama aha abafana.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire