lundi, janvier 28, 2013

KURIRIMBA INDIRIMBO ZUBAHIRIZA IBIHUGU MBERE Y’UMUKINO NI UKUVANGA POLITIKI?


KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO MU MAJWI http://kiwi6.com/file/9va4ndyvrw

Imikino cyane mpuzamahanga ubundi ibanzirizwa n’indirimbo zubahiriza ibihugu bigiye gukina. Abakinnyi n’abafana baziririmba bereka abo bahanganye ko bakunda igihugu cyabo, bakirata ubutwari kandi ko biteguye kucyitangira.
                                          
                                 Ikipe y'igihugu y'Ubufransa ngo ni bake baririmba indirimbo y'igihugu

Indirimbo zatangiye kuririmbwa nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ku bihugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru berekana umuco wabo wo gukunda igihugu; nk’uko byatangajwe na Radio Canada.
Prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), Michel Platini avuga ko indirimbo y’igihugu ari amateka y’igihugu. Ati « iyo ikipe y’igihugu ikina baba bakinira igihugu.

Ese ni iki kuririmba indirimba indirimbo y’igihugu biba bisobanuye ku mukinnyi.Umutoza Kayiranga Baptista.
Abanyamexique n’America y’epfo bo barenzaho no gushyira ikiganza cy’ukuboko kw’indyo ku mutima mu gushimangira urukundo bafitiye igihugu. Nyamara ariko hari ibihugu usanga abakinnyi babyo bataririmba indirimbo z’ibihugu byabo.

Hari hashize imyaka isaga 50 ikipe ya ruhago ya Great Bretain ititabira imikino olimpiki,captain wayo  Ryan Giggs,abakinnyi nka  Craig Bellamy, Joe Allen na Neil Taylor bakomoka muri Wales; n’abanya Ecosse Kim Little na Ifeoma Dieke banze kuririmba indirimbo y’igihugu y’ubwongereza”God save the queen.” Hari mbere y’umukino banganije na Senegal.
Ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru.

 Abafana bavuza induru haririrmbwa indirimbo y'igihugu y'Ubufransa

Mu mateka y’ikipe y’igihugu y’Ubufransa,igice kinini cy’abakinnyi ntibaririmba indirimbo y’igihugu, La Marseillaise.Mu Bwongereza Wayne Rooney ntazi kandi ngo ntajya aririmba indirimbo y’u Bwongereza (God saves the queen) ; nk’uko byanditswe na Daily Mail muri 2008.Ibi kandi bigaragara mu bihugu byinshi kimwe no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Hari ighe ariko abakinnyi bo bagira ubushake bwo kuyiririmba maze bakavangirwa n’urusaku rw’abafana.
Tariki 08/09/2007 ku kibuga San Siro, abafana bo mu Butariyani (Tifos) bahaye induru umunwa ubwo La Marseillaise yaririmbagwa.
Mu Bufransa, tariki 14/10/2008 ku mukino wa gicuti na Tunisia,ubwo La Marseillaise yaririmbagwa humvikanye urusaku n’amafirimbi.

Michel Platini, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ndetse wahoze ari  umukinnyi na kapiteni w’ikipe y’u Bufransa (les Bleus) yatangarije ikinyamakuru Le Monde ko ibi byabaye atari ugutuka no kwanga u Bufransa. Ati « ibyabaye byari ukwereka Abafransa  ko bifuza gutsinda, ndahamya ko aba bafana bazaririmba La Marseillaise mu gikombe cy’isi n’icy’u Burayi.»

Ese kuki bamwe mu bakinnyi bataririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byabo?

Abakinnyi n’abafana baba bakomoka mu ntara ziba zisaba ubwigenge.Bityo bakaba bataririmba indirimbo rimwe na rimwe ziba zivuga ubutwari bw’abo bahanaganye. Barcelona na Atletico Bilbao,aya makipe yombi akomoka mu ntara zisaba ubwigenge kuri Espagne. Ibi biba ari mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.Barcelone iba mu ntara ya Calagne na ho Bilbao ituruka muri Pays Basque.
Mu gika cya gatanu cya God save the queen nshya,habamo umurongo ko banyaga inyeshyamba za Ecosse,amagambo adahesha ikuzo umunyaecosse wese.
Ngo amagambo agaragara mu ndirimbo z’ibihugu aba avuga ibigwi cyane by’intambara maze zikaba indirimbo z’intambara.Bityo kuzirimba mbere y’umukino byaba ari ugutandukira amahame n’indangagaciro bya ruhago.

Igika cya mbere cya La Marsailleuse kivuga ko umunsi w’intsinzi uje,ngo barwanye igitugu.Mu nyikirizo isaba ko hakorwa amatsinda aya ya gisirikare (bataillon).N’andi magambo ya gisirikare.
Mbere yo gukinira u Bufransa umukinnyi yigishwa La Marseillaise. Platini yemeza ko igihe cyose yamaze mu ikipe y’igihugu atigeze aririmba La Mareillaise kuko bitari mu muco kimwe n’ikipe yose y’abakinnyi nka ……. kuko La Marseillaise ari indirimbo y’intambara kandi ruhago ari umukino atari imirwano. Ati « amagambo iyigize ndayakunda ariko ntaho ahuriye n’imikino».Platini muri studio za televiziyo TF1.

Ubundi La Marseillaise ni iy’intambara yahimbwe na Rouget de Lisle wari mu ngabo za Rhin abisabwe n’umuyobozi wa Strasbourg nk’ izatera inkunga abasirkare dore ko igihugu kari mu mazi abira.
Hari abongera abakinnyi b’abanyamahanga mu makipe y’ibihugu mu gushaka intsinzi.Maze aba bacancuro baba bagamije amafranga ntibakozwe kuririmba indirimbo z’ibihugu dore ko hari n’igihe baba batayizi.
Biragoye kwigisha indirimbo y’igihugu abakinnyi bakuru ariko ngo abato baba bagomba kuyimenya bari mu ikipe y’igihugu nk’ikirango cy’igihugu cyabatumye.Kayiranga Baptiste.

                                Kuririmba indirimbo y'igihugu ni ikimenyetso cy'uwo uri we

Nyamara ariko nta gitangaza ko Giggs na bagenzi be banze kuririmba God save the queen.Mbere gato mu kwezi kwa karindwi ministre w’umwongereza w’ubukerarugendo John Penrose yavuzeko indirimbo y’igihugu ya Wales, Hen Wlad Fy Nhadau,igihugu karande cy’abakurambere ko ari indirimbo isanzwe idahesha ikuzo ubwami bw’ubwongereza, nyamara imaze imyaka irenga 100.
Imikino ihuza u Bufransa na Algeria,Tunisia na Maroc induru zumvikana baririmba La Marseillaise kubera impamvu za politiki n’amateka y’ ubukoloni u Bufransa bwagize kuri ibi bihugu byo mu majyaruguru y’Afrika.

Tariki 08/09/2007 ku kibuga San Siro, abafana bo mu Butariyani (Tifos) bahaye induru umunwa ubwo La Marseillaise yaririmbagwa. Aba Tifos bibukaga umutwe Zidane yateye Materazzi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2006.
Platitni avuga ko no mu gihe cyabo, La Marseillaise yavugirizwaga induru nyamara abanyapolitiki nta mwanya babihaga. Ati « ubu barashaka imyanya mu mikino, kugena uko imikino ikinwa ariko ntibizashoboka. None se niba igihugu cyakiniye hanze bagasifura indirimbo y’igihugu umukino uzahagarikwa na nde » ?

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’U Bufaransa wahuje Bastia na Lorient kuya 11/05/ 2002 induru zarasakaye ubwo La Marseillaise yari ihimbajwe maze uwari Perezida, Jacques Chirac, ahita asohoka muri sitade.
Indirmbo yubahiriza igihugu ni imwe mu busobanuro butatu  kimwe n’ibendera n’ikirango by’igihugu.Kuba kimwe muri ibi byasagarirwa ni ugutesha agaciro igihugu.

Benshi mu bayobozi mu kugaragaza isura nziza y’igihugu,ngo abakinnyi baza mu ishusho y’abenegihugu bityo baba bagomba kuririmba kimwe mu birango by’igihugu baba bahagarariye.
Kubwa ministre w’intebe w’ubwongereza David Cameron yasabye ko habaho indirimbo imwe ihuriweho n’ibi bihugu bine.Kuva mu 2010 Jerusalem niyo ndirimbo iririmbwa mu mikino yua commonwealth mbere yari Land of Hope and Glory.

Mu 2005 imbere ya Sepp Blatter, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ku mukino wahuje u Busuwisi na Turkiya indirimbo zombi zibasiwe n’induru y’abafana. Uyu muyobozi yatangaje ko indirimbo z’ibihugu zicibwa ku kibuga bukeye yisubiraho ati « ahubwo hazigishwa abafana imyitwarire ikwiye haririmbwa izi ndirimbo.»
Uwari Minisitiri w’Intebe, François Fillon, we ngo uretse guhagarika umukino n’abavugije induru bazakurikiranwa n’amategeko kandi ntibazongere kwinjira kuri sitade ukundi. Umuyobozi wa FFF, Jean Pierre Escalettes, yagize ati «niba bavanze urusaku n’indirimbo y’igihugu imikino ntizagera ku ntego yo kunga no guhuza abantu».
                  Abafana ba Tuniziya bavuza induru iyo haririmbwa indirimbo y'igihugu y'Ubufransa

Uwahoze ari umunyamabanga muri ministere y’imikino mu Bufransa Lama Yade yavuze ko kuba abakinnyi bataririmba la marseillaise atari ukwanga igihugu kuko bagaruka bagatanga imbaraga mu gushaka intsizi bihesha ishema igihugu.Lama Yade,

Nubwo abayobozi benshi bavuga ko bazasaba imikino guhagarikwa igihe humvikanye urusaku mu ndirimbo y’igihugu, mu Bwongereza ho ku mukino wa nyuma wa Carling Cup wahuje Liverpool yo mu Bwongereza na Cardiff yo muri Wales tariki 23/2/2012, God Saves the Queen ntiyaririmbwe birinda ko abafana bavuza induru kuko muri Wales bo baririmba Land of my Fathers.
Byari ku nshuro ya mbere ikipe yo mu birwa bigize United Kingdom ihura n’iyo mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Carling Cup.

Nta tegeko rya FIFA ryemeza ko umukino uhagarikwa iyo humvikanye induru igihe baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu. Ndetse uretse umusifuzi wo hagati nta wundi wemerewe guhagarika umukino.
Ubusanzwe FIFA ntiyemera ko abanyapolitiki bivanga muri ruhago kuko igihugu gihita gihanwa. Nigeria, Kenya ni urugero rw’ibihugu byahagaritswe na FIFA ariko nyuma bikongera kuza gukomorerwa.
Nyamara ariko mbere y’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi ntibaririmba indirimbo zubahiriza ibihugu kuko haririmbwa indirimbo y’iri rushanwa bavuga ko aaya ariyo makipi meza koko.
Ese kuba umukinnyi bataririmba indirimbo yubahiriza igihugu nta rukundo baba bafitiye igihugu ? None se amabendera aba ku myenda y’abakinnyi akurweho ? Indirimbo zubahiriza ibihugu zikwiye kuririmbwa ku kibuga? Ni ukwivanga kwa politiki mu mikino se?

Kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu ku kibuga bikorwa mu buryo butandukanye.Hari abakoresha itsinda ricuranga rya gisirikare kabuhariwe.I Burayi hari abakoresha abaririmbyi bakomeye mu bihugu byabo cyangwa abana.Dore zimwe mu ngero z’abaririmbye izi ndirimbo nabi mbere y’umukino umutangira nabyo byafashwe nk’iteshagaciro.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire