Gerard Piqué ngo akunda gutebya iyo atari kumwe na Shakira.Amambere uyu mukinnyi w'inyuma wa Barcelona yibagiwe gusiba ifoto isekeje ku rubuga rwa Twitter.
Pique ngo yafotoye impanga ya Messi
Ubu noneho ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege i Munich, aho Barça yagiye gukina igikombe cyitwa Audi Cup, Pique ngo yabonye umugabo wihitiraga usa na Lionel Messi. Piqué yahise amufotora maze atangaza ko yabonye impanga ya Messi.
Ese koko uyu uheruka igikombe cya FIFA cy'umukinnyi witwaye neza mu 2010,iyi yari impanga ye?
jeudi, juillet 28, 2011
PATO YAHIRIWE N'IBIRUHUKO N'UMWANA WA BOSS WE
Nyuma y'aho ikipe ya Milan AC izamuriye igikombe scudetto cyo mu butariani ndetse n'umwaka wa shampiona i burayi ukarangira ,ubu kiba ari igihe abakinnyi bajya mu biruhuko ngo bashyire ubwenge ku gihe. Pato we yahisemo kujyana n'umwana wa boss we Berlusconi ,Barbara Berlusconi mu biruhuko.
Pato n'umwana wa boss mu biruhuko
Ubu Alexandre Pato na Barbara Berlusconi ntibarekurana. Uyu munya bresil ukina muri AC Milan n'umukobwa wa minisitiri w'intebe w'ubutariani akaba na nyiri iyi kipe ya AC Milan bari i Esmeralda, muri Sardaigne,ikirwa kiri mu nyanja ya Mediterane.

LIZARAZU YAMBAYE UKURI NKUKO YABISEZERANYE
Nkuko aho imfura zisezeraniye ariho zihurira Bixente Lizarazu,yarI yarasezeranye ko niba ikipe ya Evian TG izamutse mu cyiciro cya mbere mu bufransa azambara ukuri none yarawuhiguye.
Nguyu Lizarazu yambaye ukuri
Uyu mugabo wari mu ikipe y'ubufransa mu 1998 yatwaye igikombe cy'isi , iyi kipe ye yahise isinyisha Jérôme Leroy na Sidney Govou izajya ihatana n'ibigugu byo muri ligue 1 nka ka Lille, Lyon, Marseille na PSG muri uyu mwaka wa shampiona.
Uyu mugabo akaba yarazengurutse igorofa rya 5 muri hôtel Royal gusa akaba yari yakingirije ubugabo bwe urupapuro rwanditseho mu mpine amazina y'ikipe ye.
Hari abandi batahiriwe no kwambara ukuri besa imihigo nka Maradona ubwo yasezererwaga mu gikombe cy'isi mu 2010 cyaberaga muri Africa y'epfo n'umutegarugori Larissa Riquelme uyu we yafanaga Paraguay muri copa america 2011.
Gufana biragwira

vendredi, juillet 22, 2011
COPA AMERICA IRASIGA AMATEKA YO GUFANA
ubu Larissa Liquerme afite amahirwe 50% yo kwesa umuhigo yahize ko nibatwara iki gikombe aereka abakinnyi ubwambure bwe.
uyu ni umusogongero wibizaba ku mukino wa nyuma
Uyu mukobwa ni ubwa gatatu ahiga gusa ubundi ntibyamuhiraga ,niwe muntu werekana imyenda muri Paraguay winjije amafranga menshi mu 2010.
uyu ni umusogongero wibizaba ku mukino wa nyuma
Uyu mukobwa ni ubwa gatatu ahiga gusa ubundi ntibyamuhiraga ,niwe muntu werekana imyenda muri Paraguay winjije amafranga menshi mu 2010.
CHRISTIANO YITIRANIJE AMAZI N'UBURIRI
Nyuma yo guca agahigo k'ibitego byinshi muri shapiona la liga ya Hispania, Christiano Ronaldo na Irina bari mu biruhuko bari kwitiranya amazi n'uburiri.
Christiano na Irina batera akabariro
Gusa ubu batangiye kwitiranya aho bashobora gukorera urukundo rwabo .Aha ni ku musenyi mu biruhuko muri Portugal maze urukumbuzi rubasaze bahitamo guterera akabariro ku karubanda.

mercredi, juillet 13, 2011
Inler n'umutwe w'intare imbere y'abanyamakuru
Uretse kuba isoko rya ruhago riri kugaragaza amananiza, Gökhan Inler yamaze kugera mu ikipe ya Naples aho yateye ubwoba abafana n'abanyamakuru b'o mu butariani.
Ku ma euro milioni 17 uwahoze akinira 'Udinese yinjiye mu nzu y'inama yambaye umutwe w'intare n'umwambaro mushya w'ikipe na numero 88.
Nyuma y'amasegonda make benshi imitima yahagaze Inler yakuyemo wa mutwe w'intare,abaye umukinnyi wa mbere w'umusuwisi uhenzemu mateka mu gihe christiano Ronaldo yaguzwe akayabo ka milioni 75 z'amapound.
Ikipe ya Naples izakina Ligue des Champions mu kwezi kwa nzeli.

BAFITE UBURYO BUSHYA BWO GUKURURA ABAFANA MU BURUSIYA
iyi niyo myambaro izakurura abafana ku bibuga
Nubwo igikombe cy'isi kibera mu budage cyagaragaje udushya no kwerekana uko ruhago icongwa maze bigakurura abafana akangari.. ikipe yo mu burusia y'abagore , FC Rossiyanka yatwaye inshuro 3 shampiona ubu ibaswe n'ibibazo by'ubukungu none abayobozi babonye umuti wo gukurura abafana ku kibuga.
Ni muri uwo rwego imikino itaha aba bakobwa bazajya bakina bambaye imyenda yabo y'imbere(bikini).Sergueï Zhuravlev,prezida w'ikipe ati "ndahamya ko ari beza kandi ko bizakurura abafana", gusa akomeza avuga ko ruhago yabo y'abagore ititaweho nk'ibindi bihugu by'i burayi.
Zhuravlev yemeza ko umubare w'abagabo ku kibuga uziyongera ndetse ngo n'iyi myenda izabafasha kutababangamira maze biterere ruhago.Wakwibaza niba iki cyemezo gikwiye mu bihugu nk'u Rwanda kuko abafana ku mikino y'abagore nabo ari mbarwa.Igikombe cy'isi kibera mu budage benshi bemeza ko kizahindura imitekerereze kuri ruhago- ngore.

lundi, juillet 11, 2011
UMUHIGO MARADONA ATESHEJE MU 2010 HARI ABAGIYE KUWUZUZA
Amabere ye azayashyira ahagaragara Paraguay itwaye igikombe
Nyuma y'uko Brazil inganyije 2-2 na Paraguay ku munota wa nyuma ku gitego cyatsinzwe na Fred aho bari gukina copa america mu itsinda rya 2 abafana ba Paraguay bashobora kuzishima bitandukanye batwaye gikombe.
Buri muntu agira uko yishima hari abaseka ,abarira n'abatuza gusa uyu mufana n'umunyagihugu cya Paraguay
Larissa Riquelme akaba yarahize kuziyambika ubusa.ubu nonehohiyongereyeho undi mwari uzahita ashyira ahagaraga ubwambure bwe.Ntaramenyekana neza uwariwe gusa icyo yatangaje ni ni ugutera imbaraga igihugu ashyize we ahagaragara igituza cye(amabere) kuko ahakunda nkuko akunda igihugu cye.
Mu 2010 Larissa Riquelme niwe muntu werekana imyenda winjije amafranga menshi Paraguay. Yamenyekanye ku ruhando rw'abafana mpuzamahanga na telefoni mu mabere yambaye ibendere, ubwo ikipe y'igihugu yatsindaga Slovakia. Uyu mukobwa asezeranije uyu muhigo nyuma ya Maradona mu 2010 watozaga Argentina wagombaga kuzenguruka umurwa mukuru Buenos Aires yambaye ukuri iyo batwara igikombe cy'isi
Aba bakobwa bo muri Paraguay bazwiho kugira fair play dore nk'aha bari bakinnye na Brazil
Bafasha abo bahanganye kudafana bagira fair play ku kubuga

vendredi, juillet 08, 2011
AMAKIPE 10 YAGACISHIJEHO UBU AKABA YARIBAGIRANYE
Wimbledon fc
Aya ni amwe mu makipe yagacishijeho,atwara ibikombe ku mugabane w'iburayi,cyangwa adaca uduhigo, maze aza kugwa aribagirana. Ni amateka ababaje ku bakunzi b'imikino y'iminsi ishize(karatunyuze).1. Perugia (Italie)Mu mpera ziimyaka y'1970, ni ikipe y'amashagaga muri serie A kuko yarangirije ku mwanya wa 2 mu 1978-79 nyuma ya Milan AC. Iyi kipe yakinnye imikino 30 itaratsindwa gusa yaje gusubira inyuma maze igaruka mu 1990 n'abakinnyi nka Rapaic na Nakata. Yatwaye scudetto kuya 14 gicurasi 2000. Yaje kumanuka mu mwaka wa 2003-04. kuya 9 nyakanga 2010, Perugia yamanuyse mu cyiciro cya 5 aho icyizere cyo kuzamuka kitari hasi y'indi myaka 6.
2. Pro Vercelli (Italie)Kuya 1 gicurasi 1913,ku mukino wahuzaga ubutariyani n'ububirigi nibura 9 mu bakinnyi 11 bari abo muri Pro Vercelli. Nubwo serie A yari itaraba umwuga , mu 1929, Pro Vercelli yari mu makipe yatwaye Scudetto inshuro 7 ubwa nyuma hari mu 1922. Mu myaka ya 30 iyi kipe yakinwemo na Silvio Piola, rutahizamu w'ibihe byose muri Serie A , mu ntangiriro z'intambara ya 2 y'isi yabuze bamwe mu bakinnyi bakomeye maze yerekeza muriSerie B. Ntiyongeye gushobora kuzamuka maze mu myaka ya 80 ijya mu cyiciro cya 3,C2. Kuya 16 nyakanaga 2010, iyi kipe yirukanywe mu marushanwa yose. Indi kipe yo mu mugi umwe Pro Belvedere ishaka kuyifasha maze nayo kuya 4 kanama 2010 iza gusenyuka.
3. FC Antibes-Juan les Pins (France)L’Olympique d’Antibes yashinzwe mu 1912. Mu myaka y'1920, iyi kipe yo mu majyepfo y'ubufransa yari igeze mu cyiciro cya 2 D1 maze ihindura izina yitwa FC Antibes. Mu 1933 yari muri 1/4 cy'igikombe cy'ubufransa, muri shampiona yo mu 1933-34 yari ku mwanya wa 7 gusa yaje kugura umukino wa shampiona wa Lille ikipe yagiye mu cyiciro cya 2, D2 nu ntangiriro z'intambara y'isi. Mu 1947 yabaye ikipe yabatarabigize umwuga . Nyuma y'imyaka 40 yaguye mu cyiciro cya 8(D8). Biragoye kuzongera kubona izuba.
4. FC Sètes 34 (France)Yashinzwe mu 1900, maze yitwa Olympique . Nyuma y'intambara ya 1 y'isi ku mbaraga za Bayrou wari perzeda yatwaye ibikombe 7 byo mu majyepfomaze iza imbere ya Marseille. Mu 1927 yahinduye izina yitwa Sète. Mu 1934, iyi kipe yatwaye shampiona y'ubufaransa 2 yikurikiranya iba iya 1 mu mateka y'iyi shampiona yaje kucyisubiza mu 1939 n' 1942, yaje gushegeshwa n'intambara ya 2 y'isi. Mu1960 yataye statut y'ababigize umwuga. Binyuze mu nkiko mu 2009 iyi yarasheshwe.
5. Wimbledon FC (Angleterre)Wimbledon ntiyamekanye gusa kubwa tennis cg stade ahubwo yanagize ikipe ya ruhago ikaba yarashinzwe mu 1889 yaje kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 1960, yabaye ikipe ya 2 yatwaye FA Cup ikinamo abakinnyi batabubigize umwuga (1963) na la FA Cup. mu myaka ya 90, Wimbledon igera muri Premier League yaje gukuramo Manchester United muri FA Cup mu 1997. Mu 2000 yavuye muri Premier League ni i Londres. Joe Kinnear wari umutoza yaje kurwara maze abakinnyi benshi babivamo. Ubu iri mu cyiciro cya 5(D5).
6. Cadiz (Espagne)
7. FC Madgeburg (Allemagne)
8. Hansa Rostock (Allemagne)
9. FC Amsterdam (Hollande)
10. SC Farense (Portugal)
Ibi nibyo byabaye mu Rwanda ku makipe nka ATRACO yatwaye igikombe cya CECAFA na shampiona gusa iza gusenyuka, ikipe yakiniraga i Gitarama yakinnyemo abatoza bakomeye ubu nka JM Ntagwabira uri muri Rayon sport ,Sosthene muri AS Muhanga na Rafiki itoza Musanze FC, Mukungwa FC,Rwanda fc,umubano blue tigers n'amasata muri volleyball,Volcanic fc, Panthere noir fc amateka yakoze akaba atangiye kwibagirana. Haba rero hakenewe imbaraga ,urukundo n'ubwitange rw'abafana bityo twongere tubone amakipe nk'aya yesurana.
jeudi, juillet 07, 2011
IMYAKA 93 AKIRI UMUTOZA WA RUHAGO
Ivor Powell niwe mutoza ushaje kurusha abandi
Yatangiye ubutoza akiri umukinnyi mu 1951 ari mu ikipe ya Port vale mu bwongereza, yaciye mu makipe kandi nka Bradford City, Carlisle United na Leeds United aho yari yungirije mbere yo kwerekeza mu bugereki mu 1968 muri PAOK Salonique.
Ivor Powell niwe mutoza ushaje kurusha abandi ku myaka 90 akiri ku kazi, uyu musaza wabanje gukora imirimo y’amabuye y’agaciro akomoka mu kirwa cy’ubongereza ,Pays de galles . Nta mateka ya ruhago afite menshi gusa uyu niwe wari umwana w’icyubahiro (garcon d’honneur) mu bukwe bwa sir Stanley Matthews. Imyaka 55 ishize uyu musaza atoza. Yamaze imyaka 30 atoza Team Bath ikipe ya kaminuza. Yasezeye ku 26 gicurasi 2010 ku myaka 93. Yambitswe ikamba n’umwamikazi Elizabeth kuya 25 kamena 2008.
Mu 2004 yashizwe mu gitabo cy’abesheje umuhigo muri ruhago muri Pays de galles(Hall of Fame du sport gallois) maze ashyirwa mu gitabo cy’abagaciye(guiness de record) mu 2006 nk’umutoza ushaje ari ku kazi. Otto Rehhagel (73) watozaga mu budage na Sir Alex Ferguson(70) utoza manchester united ni bamwe mu basaza bakigaragara muri ruhago.
Gukunda ibyo ukora, kwiha intego no kuzigeraho, kudahuzagurika no kwihangana ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu aramba mu byo agenda akora.
ABAREBA IMIPIRA MURITONDE
stade ya FC Twente
Umuntu umwe yapfuye 14 barakomereka ubwo igsenge cya stade y'ikipe ya FC Twente cyagwaga. Nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bw'umugi wa Enschede, mu buholandi.
Abantu 10 muri bo bahise bajyanwa ku bitaro , babiri bo bakomeretse cyane nkuko byatangajwe na Peter den Oudsten umuyobozi w'umugi mu kiganiro n'abanyamakuru.kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kikaba kitarajya ahagaragara ndetse n'abashakisha bakaba bakomeje kureba ko ntabakiri munsi y'iki gisenge.
Uretse imiyaga ,impanuka ku bakinnyi gusenyuka kwa stade ntibyari bisanzwe mu biza(catastrophe) ku bakunzi n'abakinnyi b' imikino.
YIVUNIYE UMUHUNGU YABYAYE (tackle) AMUTURURUTSE INYUMA
Ubwo yakinaga umukino w'isabukuru y'umwaka amanitse gants ,uwahoze ari umuzamu wa Argentine Roberto Abbondanzieri na Boca Juniorswari mu ikipe y'igihugu mu gikombe cy'isi mu 2006 yaraye yivuniye umwana we.
Pato(imbata) nk'uko yitwaga Abbondanzieri yanze agasuzuguro k'igitego yatsindwa n'umuhungu we Felipe maze ahitamo kumusrereka aturutse inyuma. Gusa kubw'amahirwe ntiyakomeretse cyane.
Pato(imbata) nk'uko yitwaga Abbondanzieri yanze agasuzuguro k'igitego yatsindwa n'umuhungu we Felipe maze ahitamo kumusrereka aturutse inyuma. Gusa kubw'amahirwe ntiyakomeretse cyane.
DORE AHO BABANJE GUKINIRA RUHAGO I BURAYI
Abantu bareba imipira y’iburayi usanga bishimira ibibuga byiza byaho, nka nou camp,old traffold,santiago bernabeu, alianz arena,san ciro n’ibindi nyamara burya amwe muri aya makipe yagiye yitabaza ibibuga wagereranya n’intabire mu ntangiriro.
north road
Mu bwongereza, nyuma y’uko yari ivutse Newton Heath yaje kuba Manchester united yakiniraga ku kabuga gato kitwaga North Road aho amakipe yabasuraga yinubiraga imiterere yacyo. Kugera ku rwambariro byasabaga abakinnyi nibura iminota 10 ku maguru rwari Oldham Road. Baje kwimukira i BANK STREET aha ho ikibuga cyari ibyatsi bavugaga ko ari umukenke,ivumbi ndetse ikibuga cyabaga cyuzuyemo umwotsi wavaga ku ruganda rwari hafi aho.ikipe ya Walsall Swifts yashatse kwanga kuhakinira,gusa iyi yaje gukina maze inyagirwa 14-0. Ubu man u ikinira ku kibuga old traffold cyakiraga nibura abantu 76 212.
Ubusanzwe cyari ikibuga cya everton mbere yo kuhirukanwa mu 1982 kuko batumvikanye na nyiraho John Houlding waje guhita ashinga ikipe ya liverpool. Hashoboraga guhagarara abantu 20 000 ariko umukino wa mbere warebwe n’abantu 100 .mu 1983-94 liverpool nyigize ihatsindirwa.kuya 8 nzeli 2006 umujyi wa liverpool wabahaye ikibuga mu gihe cy’imyaka 999 imirimo yo kubaka yagomba kuzarangira mu 2012 ikakira abantu 55000 gusa amikoro akaba atarabakundiye. Anfield ubu yakira abafana 45 362.
Ku ikipe ya manchester city hagati y’1880 n’1887 yakiniye ku bibuga 5 bitandukanye. Mbere yo kujya i Hyde Road mu 1920 inkongi y’umuroro ikaba yari yatwitse tribune. Nibura abantu 47 726 binjira I city of Manchester.
Mu butariani ho milan ac mu 1900 n’1903 yakiniraga ku kibuga cyitwaga Trotter mu cyanya cyitiriwe Andrea Doria nta tribune nta n’urwambariro. Abakinnyi bazaga bambaye cg bakambarira mu kibuga. Ku bafana kwinjira byari ubuntu kubw’umusozi ukikije iki kibuga abafana niho bahagararaga maze bagakurikira uyu mupira. Mu 1914-20 aha cyari ikibuga cyo gukiniramo n’indege. Ubu bakinira ku kibuga san ciro cyakira abafana 80.018 basangiye na mukeba inter milan.
stade andrea doria n'amazu yari ayikikije
Muri Hispania,nyuma yo kurambirwa no guhindura ibibuga Real madrid yerekeje i Campo de O'Donnell mu 1912 aho yamaze imyaka 11. Yaje kwimukira i Campo de Ciudad Linea hashoboraga kujya abantu 8 000. Kuya 9 gicurasi 2006 bimukira ku kibuga cyitiriwe Alfredo di Stéfano. Ubu santiago bernabeu ytashywe mu 1955 yakira abafana 80 354.
stade Huye iri kuvugururwa
Uretse kuba gukinira mu ntabire, mu mukenke n’imigina bitirira mbehe bifasha ba nyiraho gusa, gukinira ku kibuga kibereye ,ibikoresho no kwitabwaho kw’abakinnyi ni bimwe mu bishobora kuzamura urwego rw’imikinire bityo nyuma ya stade y’igihugu amahoro, gusanwa kwa stade ya kigali i nyamirambo , kuvugurura umuganda na Nyanza no guhindura imbehe ya Mukura stade Huye ni kimwe mu byari bikenewe muri ruhago nyarwanda.
mercredi, juillet 06, 2011
BURYA MARADONA YASINYE UMUNSI UMWE MURI TOTTENHAM
Mu 1986, Tottenham yashatse kwibuka Osvaldo Ardiles ikirangirire muri ruhago ya Argentina ndetse na Tottenham i White Hart Lane. Bityo Tottenham yari yasezerewe mu gikombe cy'ubayi nk'andi makipe y'ubwongereza kubw'ibyago by' i Heysel (drame du Heysel) maze bategura umukino tariki ya 1 gicurasi 1986 na Inter de Milan.
Mu gushimisha Ardiles, aba Spurs bishyuye Diego Maradona uyu ava muri Naplesngo akine uyu mukino ntiyatinze kwakirwa n'abafana benshi b'abongereza ku bw'utuntu yagendaga akora.
Nyuma y'amezi 2 maze uyu atsinda ubwongereza mu gikombe cy'isi ibi byiswe ukuboko kw'Imana maze ba bafana bose bagahindukira ku ijambo bari bavugiye i white hart lane.

NYUMA YO KURYAMANA NA BENZEMA,RIBERY ZAHIA YABONYE UMUGABO
Igihuha cy'umunsi cyatangajwe n'ikinyamakuru PUBLIC cyemezaga ko uyu mukobwa ZAHIA waryamanye na bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'umupira w'amaguru y'ubufransa nka Benzema ,Ribery ko yarongowe n'umugwizatunga w'umunyamerika.
Zahia
Mu ndege ye wenyine , mu myenda ihenze, mu bitaramo bikomeye(VIP) ngo ubu uyu mukobwa atuye
ahitwa i Central Park. Gusa aya makuru ntiyagaragaje neza uwo muherwe uwo ariwe. Zahia yakunze kugaruka mu bitangazamukuru nk'umukobwa w'umunyamitwe(escrot) no kuryamana na bamwe mu bakinnyi b'ubufransa ,les bleus.

Barça-Real muri Supercoupe tariki ya 17 kanama saa 23h00
Shampiona ya hispania 2011-2012 iratangira 21 kanama, gusa supercopa izakinwa mbere hagati ya FC Barcelone na Real Madrid, umukino uzaba kuya 17kanama saa tanu z'ijoro!
Christiano(real madrid) na Messi(barcelona)
Ni nyuma y'uko ikipe ya Real Madrid itwaye igikombe cy'umwami 2011 (copa del rei) naho Barcelona ikazamura igikome cya shampiona (la liga) 2011.
Ikirangaminsi cy'imikino 2011-2012 cya la Liga kikaba cyatangajwe kuri uyu wa 3 n' ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri hispania. Shampiona ikaba yigijwe imbere kubw'ikipe y'igihugu yitegura imikino ya Euro 2012 aho igomba gushimangira iki gikombe yatwaye ubushize kizaba kuya 8 /06 kugeza kuya 1 /07 2012.
Igikombe cy'umwami cyo cyakarangiye tariki ya 25 gicurasi 2012 kizarangira kuya 20 aha kandi ni igihe nta kipe yo muri iki gihugu yaba igeze ku mukino wa nyuma wa champions league uzaba kuya 19 gicurasi i Munich mu budage.

NI IKI GISHOBORA KUBA KURI MAN U FERGUSON AYIVUYEMO?
Abantu benshi bibaza ikizakurikira mu ikipe ya MAN U ubwo umusaza sir FERGUESON wayihesheje igikombe cya 19 maze agaca umuhigo wari ufitwe na LIVERPOOL azaba asezeye dore ko iz’ubusaza zimugera amajanja. Nta mukino ugira fotokopi nk’uko nta munsi usa n’undi, dore ibyabaye mu mashitani atukura ubwo umutoza wayo w’ikinyejana cya 20 sir MATT BUSBY yasezeraga ku mirimo ye.
Ferguson na Man u
BUSBY yageze i OLD TRAFFOLD mu 1945 Muri 1948 yatwaye igikombe cy’u bwongereza, Charlie Mitten umwe muri ba kizigenza bo mu 1948 yerekeza muri COLOMBIA nyamara bagenzi be bongeye kuzamura igikombe mu 1952. BUSBY yabonye ko ikipe ye ikeneye uburambe maze ahitamo kuzamura abana. Iyi politiki yamutwaye nibura imyaka 4 maze mu 1956 azamura igikombe cya shampiona n’ikipe y’ikigereranyo cy’imyaka 22 n’umuhigo muri MAN U w’ibitego byinshi muri shampiona 103. Maze uru rungano rwitwa ibitambambuga bya BUSBY(BUSBY babes). Mu 1957 yisubije shampiona, gusa yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ubwongereza na ASTONVILLA. MAN U kandi yabaye ikipe ya mbere mu bwongereza kwitabira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo gusa yaje g muri ½ ukurwamo na Real Mdrid. Aha kandi MAN U ya BUSBY yaciye agahigo k’ibitego byinshi mu marushanwa y’I burayi mu ikipe ya MAN U 10-0 bwa ANDERLECHT.
Umwaka wakurikiye MAN U yakoze impanuka y’indege(MUNICH desaster) maze 8 bahita bahasiga ubuzima, Busby amara amezi 2 mu bitaro.Mu 1963 itwara igikombe cy’ubwongereza, 1965 n’67 itwara shampiona. Mu1968 iyi kipe yatwaye igikombe cy’i burayi cy’amakipe yabaye aya 1 iwayo maze iba ikipe ya 1 yo mu bwongereza itwaye iki gikombe itsinze BENEFICA 4-1 I WEMBLEY, iyi kipe yarimo : Bobby Charlton, Denis Law na George Best bari baratwaye ballon d’or. Nyuma yo gutwara igikombe cy’amakipe I burayi BUSBY yasezeye gutoza maze asimburwa na Wilf McGuinness. Umwaka wakurikiye yarangije ku mwanya wa 8 maze McGuinness ajya mu ikipe y’abasimbura BUSBY aza gutabara iyi kipe mu gihe cy’amezi 6. Mu ki ryo mu 1971 yasezeye burundu maze abakinnyi benshi bari bakomeye bayivamo.
Sir Matt Busby
Jock Stein aba umutoza gusa nawe yahise yerekwa umuryango, Frank O'Farrel we yayitoje amezi 18 gusa. Muri 1972 Tommy Docherty atabara iyi kipe yari igiye kujya mu cyiciro cya 2. Nyuma yo gutsinda LIVERPOOL ku mukino wa nyuma uyu yirukanwe nyuma yo kuryamana n’umugore wananuraga abakinnyi imitsi. Mu 1977 Dave Sexton we azana umukino wo kurinda izamu utarakunzwe I OT. Ron Atkinson yageze mu ikipe mu 1981 maze yirukanwa mu 1986 aha umwanya FERGUSON ukiyirimo kugeza ubu.
iyi shusho ya Busby ihagaze mu marembo ya Old Traffold
Mu myaka 24 uyu mugabo nawe wiswe SIR BUSBY yatwaye ibikombe 13 maze ikibumbano cye n’umupira mu ntoki gihagarikwa imbere ya OLD TRAFFOLD. Mu myaka 17 yamukurikiye MAN U yatojwe n’abatoza 8 maze batwara ibikombe 5 gusa maze FERGUSON wakurikiye mu myaka 25 ayimazemo afite ibikombe 35. Bityo hakibazwa niba BUSBY wari wabuze uwagera ikirenge mu cye, igihe kandi nde uzaboneka usimbura sir FERGUSON.
KUKI MU RWANDA HATABA AMASIGANWA YA MOTO?
Kuba haba amarushanwa atandukanye biterwa n’uko abazi umukino runaka baba barenze umwe bityo abahigana ubutwari bagatabarana. Mu Rwanda hari umubare munini wa moto ariko se kuki uyu mukino utaba?
Bamwe mu batwara ndetse n'abakunzi bo gutwara moto bavuga ko babujijwe amahirwe yo gikina uyu mukino bakunda. Bemeza ko ubwoko ubwaribwo bwose wabukinisha icyangomwa ari ugusiganwa, aha batanga urugero ku rwego ibibuga byo mu Rwanda biriho ko atari nk'iby'iburayi bityo ngo nabo bahabwe amahirwe.
Kuri telephone JEAN PIERRE KARABARANGA,umunyamabanga muri minispoc,iyi ikaba ari ministeri ifite sport mu nshingano zayo kandi ikaba itera inkunga imikino.Ngo kuba hari umubare utari muto wa moto n’abazitwara ntibivugako mu Rwanda habera aya marushanwa kuko asaba moto zabigenewe aha yongeyeho ko bigoye no kuzabona nka formula one, isiganwa rya za moto tugufi.
Umukino wa moto ukinwa mu bice 2 bitewe n’ ubwoko bwa moto izabigenewe(profession)n’izitari iz’ umwuga(amateur) cg imiterere y’umuhanda ziri bunyuremo.Ubu uyu mukino ukinwa n’abagabo ndetse n’abari n’abategarugori.
Isiganwa rya 1 rya moto ryabaye tariki 19 ugushyingo 1895 maze mu ki(ete) ryo mu 1900 umukino wa moto ukinwa mu mikino olympique.
Ubusanzwe mu Rwanda habera amasiganwa ku maguru (marathon),imodoka (rarry des mille collines) ndetse n’ amagare(tour du Rwanda).
Inscription à :
Articles (Atom)