vendredi, novembre 18, 2011

Shakira na Piqué ntibatandukanye



Nyuma y’ibihuha byinshi bivuga ko Pique na Shakira batandukanye .Kuri uyu wa kane bagaragaye bari kumwe mu muhango wo gushyira ku mugaragaro igitabo Dos vido cg deux vies cya Joan Piqué, se wa Gerald Piqué.

Uyu muririmbyi wo mu gihugu cya colombia wasaga nk’uwisanze mu muryango wa Piqué yari yaje gutera ingabo mu bitugu sebukwe.Hari hashize iminsi aba bastar batagaraga ahantu hamwe. Shakira na Piqué baboneyeho umwanya bahita banyomoza ibya bavugwagaho ko batagikundana ndetse  n’uyu musaza Joan Piqué agira icyo atangaza, ati «tumukunda (Shakira) nkuko dukunda Piqué .»

 Uyu mukobwa waririmbye indirimbo y’igikombe cy’isi cyaberaga nuri Afrika y’epfo WAKA WAKA maze  ikipe ya Hispania itwara iki gikombe ikaba yari irimo n’uyu Gerald Piqué myugariro w’ikipe ya Barcelona.

dimanche, octobre 30, 2011

kuki abanyakatari bari gushora amafranga menshi muri football


Nyuma y’abarusia ,abanyatailand, Uzbek n’abashinwa,ubu ku isoko rya ruhago kuhahurira n’abanyakatari utaha udahashye. Ni igihugu gito inshuro 15 londres umurwa w’ubwongereza n’abaturage basaga milioni n’igice, kavukire ba Qatar bakaba batarenga 200,000.N’igihugu cya 3 mu gucuruza gaz, bamaze gushora akavagari k’amafr mu makipe menshi I burayi,bazakira igikombe cy’isi 2022 n’icy’asia 2011.

umwami wa Qatar na prezida wa FIFA

Kanda hano wumve ikiganiro mu majwi: http://kiwi6.com/file/95bgujdr6t

None se kuki abanyakatari bari gushora aka kangari k’amafr muri ruhago? Gusa ikizwi cyo nuko aba ba Sheikhs atari abafana ba ruhago ahubwo ngo ni ku nyungu z’igihugu.

mercredi, septembre 07, 2011

Iyi tariki mu mateka y’imikino- 22 gicurasi mu mikino

Kuri iyi tariki mu 2010 kuri stade ya REAL MADRID, stade Santiago Bernabéu INTER MILAN yatwaye champions league nyuma yo gutsinda BAYERN MUNICH ku bitego 2-0.
Mu 2005,ku mukino wa mbere w’igice cy’iburengerazuba muri NBA , San Antonio Spurs ya Tony Parker yatsindiye Phoenix Suns ku kibuga cyayo amanota 121-114.
Kuya 22 gicurasi 1955 atwaye Ferrari 625 Maurice Trintignant yatwaye Grand prix de Monaco maze aba pilote wa 1 w’umufransa utwaye igihembo cya formula 1.
Mu 1943 L'Olympique de Marseille yatwaye igikombe cy’ubufransa nyuma yo kunyagira Girondins ASP ibitego 4-0.
Ku basportif bavutse kuri iyi tariki:
Mu 1946 rurangiranwa muri MAN U ukomoka muri IRLAND ya ruguru George Best  yabonye izuba gusa kuva kuya 25 ugushyingo 2005 yasezeye ku isi no kureba kuri ruhago yaconzeho.
Naho mu 1987 nibwo umukinnyi wa tennis  ukomoka muri SERBIA Novak Đoković yavutse.

La Masia,ishuri rya mbere ku isi rya ruhago



 Nyuma y’uko mu 2005 sepp Blatter ahaye umugisha amashuri yigisha ruhago mu Rwanda,hagatangira irya Ferwafa ,APR,SEC n’ayandi. Ntawashidikanya umusaruro wavuyemo ureba ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17. Gusa ntibyatubuza kwibaza ibyagakwiye guhabwa aba bayigamo bityo imikino mu bana b’u Rwanda y’uyu munsi yerekeje I catalugna,turi bugufi y’ikibuga nou camp cya barca.
                               
                          Ishuri rya rugao rya Barca La Masia

Ni ku nzu imaze imyaka 300 la masia yabanje gukoreramo ubuyobozi bw’ikipe nyuma icumbikirwamo abakinnyi bashya ba  barca bava hanze ya Catalugna. Kuya 20 ukwakira 1979 yahawe inshingano yo kurereramo abana bafite impano ya ruhago. Inkuta zimanitseho nibura amafoto y’abantu basaga 500 bahaciye babiciye bigacika. 

Uruhare politiki igira ku mikino (how politics influence sports)



Ugenekereje ubusobanuro bw’ijambo imikino  bwaba ihuriro rikoresha imbaraga mvamubiri,rirushanwa,rifite amategeko n’amahame arigenga maze intego ikaba kugereranya intsinzi, hagatangazwa uwatsinze cg hagashimwa kwesa umuhigo. Stefano Pivato we yasobanuye ko imikino   ari urwunge rw’amategeko rusobanura imyiyerekano maze ikinyabupfura kikimirizwa imbere. 

                                          
                                           Intambara zivangira ruhago
Ignacio Ramonet yanditse ko football nk’umukino ukurura imbaga ushobora guteza intambara cg ukayoreka.
Mu 1948, Eric Honecker umunyamabanga w’ishyaka rya gikoministe mu budage bw’iburasirazuba (RDA) yavuze ko imikino atari uburyo gusa bwo kugera ku ntsinzi ahubwo ifasha kugera ku zindi ntego. Kuvugwa cyane mu bitangazamukuru byatumye politiki irushaho kwinjiramo.

Abakinnyi binjiye mu ruhando rwa politiki



 Niba nibura 60000 by’abafana bishyura maze bakinjira muri stade kureba umukino uri bumare iminota 90 gusa,abasaga 3000,000 bakawukurikira ku nyakira mashusho irindi sinzi rikaba riri ku nyakiramajwi bumva uko biri bugende. Kuba imikino igira aka kavagari k’abafana biha amahirwe abakinnyi bakanyujijeho cg bakibica bigacika kuba batorerwa imirimo runaka mu nzego z’igihugu.

                                                      
                                    George Weah watsinzwe mu matora muri Sierra Leona

Uretse abagiye baba abambasaderi b’imiryango irengera ikiremwa muntu haba mu kurwanya inzara, mu ntambara aba bo binjiye muri politiki mu buryo butaziguye, twavuga abakinnyi ba ruhago nka George Weah, Pele, Zico, Oleg Blokhin , Marc Wilmots, Romalio, Batistuta n’abandi…

Amateka ya Francesc Sorel Fabregas



                                                          
 Akina mu kibuga hagati central midfielder, ubu afite imyaka 24, afite amezi 10 gusa aherekejwe na sekuru nibwo yarebeye bwa 1 umupira I campou nou, ku myaka 10 yinjiye mu ishuri rya ruhago rya Barcelona La Masia,ku myaka 16 yerekeje mu ikipe ya Arsenal, mu 2003 yari ni ikipe y’igihugu ya Hispania y’abatarengeje 23 mu gikombe cy’isi maze abaumukinnyi ntagereranywa w’iri rushanwa          ,ni mu mikino ya champions league ni umwana wa 2 mu kunyeganyeza incundura. Francesc Soler Fabregas akiri I catalogna mu ikipe y’abana uyu yari umufana w’akadasohoka wa n0 4 muri Barca capitain  Josep Guardiola uyu waje kumuha umupira yambaraga ubwo ababyeyi be batandukanaga.

                                         
                                         Francesc Sorel Fabregas

Francesc Soler Fabregas yageze I highbury kuya 11 nzeli 2003, ubuzima n’icyongereza bigoye I London,aka gasore kaje gufashwa na Philippe Senderos wakinaga muri Arsenal wahumekaga icyespanyol. Ntibyari byoroshye kubona aho uyu mwigaguhuma amenera kuko hari ibishyitsi nka Patrick Vieira na Gilberto Silva

mardi, septembre 06, 2011

Kugura no kugurisha kw’abakinnyi ba ruhago




Iyi nyito yo kugura no kugurisha yakoreshejwe mu bwongereza mu 1885 na FA. Aha ni nyuma yo kuba ababigize umwuga.ubundi umukinnyi yashoboraga gukina umukino 1 mu ikipe undi mu yindi. Ubu umukinnyi aba agomba buri mwaka kwiyandikisha nubwo yaba yagumye mu ikipe yari asanzwemo.
Mu 1893–94 nta kipe yari yemerewe kwakira umukinnyi nta ruhushya rw’ikipe avuyemo mu rwego rwo kurinda guhungabana kw’amakipe mato.
Hari amwe mu magambo akoreshwa muri iki gihe,ari nayo tugiye gushakira ubusobanuro.

Transfer market iri jambo rikoreshwa berekana urutonde rw’abakinnyi bari ku isoko bashobora guhinduranya amakipe ndetse n’akavagari k’amafranga kabatangwaho.


jeudi, juillet 28, 2011

ESE KOKO YABA YARI IMPANGA YA MESSI?

Gerard Piqué ngo akunda gutebya iyo atari kumwe na Shakira.Amambere uyu mukinnyi w'inyuma wa Barcelona yibagiwe gusiba  ifoto isekeje ku rubuga rwa  Twitter.
                                           Pique ngo yafotoye impanga ya Messi
 Ubu noneho ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege i  Munich, aho Barça yagiye gukina igikombe cyitwa Audi Cup, Pique ngo yabonye umugabo wihitiraga usa na Lionel Messi. Piqué yahise amufotora maze atangaza ko yabonye impanga ya Messi.
Ese koko uyu uheruka igikombe cya FIFA cy'umukinnyi witwaye neza mu 2010,iyi yari impanga ye?

PATO YAHIRIWE N'IBIRUHUKO N'UMWANA WA BOSS WE

Nyuma y'aho ikipe ya Milan AC izamuriye igikombe scudetto cyo mu butariani ndetse n'umwaka wa shampiona i burayi ukarangira ,ubu kiba ari igihe abakinnyi bajya mu biruhuko ngo bashyire ubwenge ku gihe. Pato we yahisemo kujyana n'umwana wa boss we Berlusconi ,Barbara Berlusconi mu biruhuko.
                                                  Pato n'umwana wa boss mu biruhuko
Ubu Alexandre Pato na  Barbara Berlusconi ntibarekurana. Uyu munya bresil ukina muri AC Milan  n'umukobwa wa minisitiri w'intebe w'ubutariani akaba na nyiri iyi kipe ya AC Milan bari i Esmeralda, muri Sardaigne,ikirwa kiri mu nyanja ya Mediterane.

LIZARAZU YAMBAYE UKURI NKUKO YABISEZERANYE

Nkuko aho imfura zisezeraniye ariho zihurira  Bixente Lizarazu,yarI yarasezeranye ko niba ikipe ya  Evian TG izamutse mu cyiciro cya mbere mu bufransa azambara ukuri none  yarawuhiguye.
                                             Nguyu Lizarazu yambaye ukuri
Uyu mugabo wari mu ikipe y'ubufransa mu 1998 yatwaye igikombe cy'isi , iyi kipe ye yahise isinyisha Jérôme Leroy na  Sidney Govou izajya ihatana n'ibigugu byo muri ligue 1 nka ka  Lille, Lyon, Marseille na  PSG muri uyu mwaka wa shampiona.
Uyu mugabo akaba yarazengurutse igorofa rya 5 muri hôtel Royal gusa akaba yari yakingirije ubugabo bwe urupapuro rwanditseho mu mpine amazina  y'ikipe ye.
Hari abandi batahiriwe no kwambara ukuri besa imihigo nka Maradona ubwo yasezererwaga mu gikombe cy'isi mu 2010 cyaberaga muri Africa y'epfo n'umutegarugori Larissa Riquelme uyu we yafanaga Paraguay muri copa america 2011.
Gufana biragwira

vendredi, juillet 22, 2011

PIQUE NA SHAKIRA BIHAYE AKABYIZI

COPA AMERICA IRASIGA AMATEKA YO GUFANA

ubu Larissa Liquerme afite amahirwe 50% yo kwesa umuhigo yahize ko nibatwara iki gikombe aereka abakinnyi ubwambure bwe.
                                                     uyu ni umusogongero wibizaba ku mukino wa nyuma
Uyu mukobwa ni ubwa gatatu ahiga gusa ubundi ntibyamuhiraga ,niwe muntu werekana imyenda muri Paraguay winjije amafranga menshi mu 2010.

CHRISTIANO YITIRANIJE AMAZI N'UBURIRI

Nyuma yo guca agahigo k'ibitego byinshi muri shapiona la liga ya Hispania, Christiano Ronaldo na Irina bari mu biruhuko bari kwitiranya amazi n'uburiri.
                                              Christiano na Irina batera akabariro
Gusa ubu batangiye kwitiranya aho bashobora gukorera urukundo rwabo .Aha ni ku musenyi mu biruhuko muri Portugal maze urukumbuzi rubasaze bahitamo guterera akabariro ku karubanda.

mercredi, juillet 13, 2011

                                                      Inler n'umutwe w'intare imbere y'abanyamakuru
Uretse kuba isoko rya ruhago riri kugaragaza amananiza, Gökhan Inler yamaze kugera mu ikipe ya Naples aho yateye ubwoba abafana n'abanyamakuru b'o mu butariani.
Ku ma euro milioni 17  uwahoze akinira 'Udinese yinjiye mu nzu y'inama yambaye umutwe w'intare n'umwambaro mushya w'ikipe na numero 88.
Nyuma y'amasegonda make benshi imitima yahagaze Inler yakuyemo wa mutwe w'intare,abaye umukinnyi wa mbere w'umusuwisi uhenzemu mateka mu gihe christiano Ronaldo yaguzwe akayabo ka milioni 75 z'amapound.
Ikipe ya Naples izakina  Ligue des Champions mu kwezi kwa nzeli.

BAFITE UBURYO BUSHYA BWO GUKURURA ABAFANA MU BURUSIYA

                                              iyi niyo myambaro izakurura abafana ku bibuga

Nubwo igikombe cy'isi kibera mu budage cyagaragaje udushya no kwerekana uko ruhago icongwa maze bigakurura abafana akangari.. ikipe yo mu burusia y'abagore , FC Rossiyanka  yatwaye inshuro 3 shampiona ubu ibaswe n'ibibazo by'ubukungu none abayobozi babonye umuti wo gukurura abafana ku kibuga.

Ni muri uwo rwego imikino itaha aba bakobwa bazajya bakina bambaye imyenda yabo y'imbere(bikini).Sergueï Zhuravlev,prezida w'ikipe ati "ndahamya ko ari beza kandi ko bizakurura abafana",  gusa akomeza avuga ko ruhago yabo y'abagore ititaweho nk'ibindi bihugu by'i burayi.

 Zhuravlev yemeza ko umubare w'abagabo ku kibuga uziyongera ndetse ngo n'iyi myenda izabafasha kutababangamira maze biterere ruhago.Wakwibaza niba iki cyemezo gikwiye mu bihugu nk'u Rwanda kuko abafana ku mikino y'abagore nabo ari mbarwa.Igikombe cy'isi kibera mu budage benshi bemeza ko kizahindura imitekerereze kuri ruhago- ngore.

lundi, juillet 11, 2011

UMUHIGO MARADONA ATESHEJE MU 2010 HARI ABAGIYE KUWUZUZA

                                 Amabere ye azayashyira ahagaragara Paraguay itwaye igikombe


Nyuma y'uko Brazil inganyije 2-2 na Paraguay ku munota wa nyuma ku gitego cyatsinzwe na Fred aho bari gukina copa america mu itsinda rya 2 abafana ba Paraguay bashobora kuzishima bitandukanye batwaye gikombe.
Buri muntu agira uko yishima hari abaseka ,abarira n'abatuza gusa uyu mufana n'umunyagihugu cya Paraguay
Larissa Riquelme  akaba yarahize kuziyambika ubusa.ubu nonehohiyongereyeho undi mwari uzahita ashyira ahagaraga ubwambure bwe.Ntaramenyekana neza uwariwe gusa icyo yatangaje ni ni ugutera imbaraga igihugu ashyize we ahagaragara igituza cye(amabere) kuko  ahakunda nkuko akunda igihugu cye.

Mu 2010 Larissa Riquelme niwe muntu werekana imyenda winjije amafranga menshi Paraguay. Yamenyekanye ku ruhando rw'abafana mpuzamahanga na telefoni mu mabere yambaye ibendere, ubwo ikipe y'igihugu yatsindaga Slovakia. Uyu mukobwa asezeranije uyu muhigo nyuma ya Maradona mu 2010 watozaga Argentina wagombaga kuzenguruka umurwa mukuru Buenos Aires yambaye ukuri iyo batwara igikombe cy'isi

Aba bakobwa bo muri Paraguay bazwiho kugira fair play  dore nk'aha bari bakinnye na Brazil
                       Bafasha abo bahanganye kudafana bagira fair play ku kubuga

vendredi, juillet 08, 2011

AMAKIPE 10 YAGACISHIJEHO UBU AKABA YARIBAGIRANYE



Wimbledon fc
Aya ni amwe mu makipe yagacishijeho,atwara ibikombe ku mugabane w'iburayi,cyangwa adaca uduhigo, maze aza kugwa aribagirana. Ni amateka ababaje ku bakunzi b'imikino y'iminsi ishize(karatunyuze).
1. Perugia (Italie)Mu mpera ziimyaka y'1970, ni ikipe y'amashagaga muri serie A kuko yarangirije ku mwanya wa 2 mu 1978-79 nyuma ya Milan AC. Iyi kipe yakinnye imikino 30 itaratsindwa gusa yaje gusubira inyuma maze igaruka mu 1990 n'abakinnyi nka Rapaic na Nakata. Yatwaye scudetto kuya 14 gicurasi 2000. Yaje kumanuka mu mwaka wa 2003-04. kuya 9 nyakanga 2010, Perugia yamanuyse mu cyiciro cya 5 aho icyizere cyo kuzamuka kitari hasi y'indi myaka 6.
2. Pro Vercelli (Italie)Kuya 1 gicurasi 1913,ku mukino wahuzaga ubutariyani n'ububirigi nibura 9 mu bakinnyi 11 bari abo muri Pro Vercelli. Nubwo serie A yari itaraba umwuga , mu 1929, Pro Vercelli yari mu makipe yatwaye Scudetto inshuro 7 ubwa nyuma hari mu 1922. Mu myaka ya 30 iyi kipe yakinwemo na Silvio Piola, rutahizamu w'ibihe byose muri Serie A , mu ntangiriro z'intambara ya 2 y'isi yabuze bamwe mu bakinnyi bakomeye maze yerekeza muriSerie B. Ntiyongeye gushobora kuzamuka maze mu myaka ya 80 ijya mu cyiciro cya 3,C2. Kuya 16 nyakanaga 2010, iyi kipe yirukanywe mu marushanwa yose. Indi kipe yo mu mugi umwe Pro Belvedere ishaka kuyifasha maze nayo kuya 4 kanama 2010 iza gusenyuka.
3. FC Antibes-Juan les Pins (France)L’Olympique d’Antibes yashinzwe mu 1912. Mu myaka y'1920, iyi kipe yo mu majyepfo y'ubufransa yari igeze mu cyiciro cya 2 D1 maze ihindura izina yitwa FC Antibes. Mu 1933 yari muri 1/4 cy'igikombe cy'ubufransa, muri shampiona yo mu 1933-34 yari ku mwanya wa 7 gusa yaje kugura umukino wa shampiona wa Lille ikipe yagiye mu cyiciro cya 2, D2 nu ntangiriro z'intambara y'isi. Mu 1947 yabaye ikipe yabatarabigize umwuga . Nyuma y'imyaka 40 yaguye mu cyiciro cya 8(D8). Biragoye kuzongera kubona izuba.
4. FC Sètes 34 (France)Yashinzwe mu 1900, maze yitwa Olympique . Nyuma y'intambara ya 1 y'isi ku mbaraga za Bayrou wari perzeda yatwaye ibikombe 7 byo mu majyepfomaze iza imbere ya Marseille. Mu 1927 yahinduye izina yitwa Sète. Mu 1934, iyi kipe yatwaye shampiona y'ubufaransa 2 yikurikiranya iba iya 1 mu mateka y'iyi shampiona yaje kucyisubiza mu 1939 n' 1942, yaje gushegeshwa n'intambara ya 2 y'isi. Mu1960 yataye statut y'ababigize umwuga. Binyuze mu nkiko mu 2009 iyi yarasheshwe.
5. Wimbledon FC (Angleterre)Wimbledon ntiyamekanye gusa kubwa tennis cg stade ahubwo yanagize ikipe ya ruhago ikaba yarashinzwe mu 1889 yaje kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 1960, yabaye ikipe ya 2 yatwaye FA Cup ikinamo abakinnyi batabubigize umwuga (1963) na la FA Cup. mu myaka ya 90, Wimbledon igera muri Premier League yaje gukuramo Manchester United muri FA Cup mu 1997. Mu 2000 yavuye muri Premier League ni i Londres. Joe Kinnear wari umutoza yaje kurwara maze abakinnyi benshi babivamo. Ubu iri mu cyiciro cya 5(D5).
6. Cadiz (Espagne)
7. FC Madgeburg (Allemagne)
8. Hansa Rostock (Allemagne)
9. FC Amsterdam (Hollande)
10. SC Farense (Portugal)

Ibi nibyo byabaye mu Rwanda ku makipe nka ATRACO yatwaye igikombe cya CECAFA na shampiona gusa iza gusenyuka, ikipe yakiniraga i Gitarama yakinnyemo abatoza bakomeye ubu nka JM Ntagwabira uri muri Rayon sport ,Sosthene muri AS Muhanga na Rafiki itoza Musanze FC, Mukungwa FC,Rwanda fc,umubano blue tigers n'amasata muri volleyball,Volcanic fc, Panthere noir fc amateka yakoze akaba atangiye kwibagirana. Haba rero hakenewe imbaraga ,urukundo n'ubwitange rw'abafana bityo twongere tubone amakipe nk'aya yesurana.

jeudi, juillet 07, 2011

IMYAKA 93 AKIRI UMUTOZA WA RUHAGO

                                                            Ivor Powell niwe mutoza ushaje kurusha abandi

Yatangiye ubutoza  akiri umukinnyi mu 1951 ari mu  ikipe ya Port vale mu bwongereza, yaciye mu makipe kandi nka Bradford City, Carlisle United  na  Leeds United  aho yari yungirije   mbere yo kwerekeza mu bugereki mu  1968 muri  PAOK Salonique.
Ivor Powell  niwe mutoza ushaje kurusha abandi ku myaka 90 akiri ku kazi, uyu musaza wabanje gukora imirimo y’amabuye y’agaciro akomoka mu kirwa cy’ubongereza ,Pays de galles . Nta mateka ya ruhago afite menshi gusa uyu niwe  wari umwana w’icyubahiro (garcon d’honneur) mu bukwe bwa sir Stanley Matthews. Imyaka 55 ishize uyu musaza atoza. Yamaze imyaka 30 atoza Team Bath ikipe ya kaminuza. Yasezeye ku 26 gicurasi 2010 ku myaka 93. Yambitswe ikamba n’umwamikazi Elizabeth kuya 25 kamena 2008.

Mu 2004 yashizwe mu gitabo cy’abesheje umuhigo  muri ruhago muri Pays de galles(Hall of Fame du sport gallois) maze ashyirwa mu gitabo cy’abagaciye(guiness de record) mu 2006 nk’umutoza ushaje ari ku kazi. Otto Rehhagel (73) watozaga mu budage  na Sir Alex Ferguson(70) utoza manchester united ni bamwe mu basaza bakigaragara muri ruhago.

Gukunda ibyo ukora, kwiha intego no kuzigeraho, kudahuzagurika no kwihangana ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu aramba mu byo agenda akora.