Sol Campel yifuza umutozaw'umwirabura iburayi
Abareba imikino y'iburayi babona abakinnyi benshi b'abirabura bahaterera ruhago ibyatsi bikahababarira.Gusa benshi bahita bibaza niba koko haba hari abirabura batozayo.
Kanda hano wumve ikiganiro mu majwi:http://kiwi6.com/file/j787qyc7zw
samedi, mars 31, 2012
Abatoza b'abirabura batoza amakipe i Burayi.
Arsena VS Tottenham Hotspurs-North London Derby
Umutoza wa Arsenal Arsene Wenger na Harry Redknap wa Tottenham
Benshi mu bakunzi b'Arsenal,shampiona y'ubwongere na ruhago muri rusange bibaza ahaturuka uguhangana kw'aya makipe.
Kanda hano wumve ikiganiro kirambuye kuri uyu mukino:http://kiwi6.com/file/zr38nget93
Benshi mu bakunzi b'Arsenal,shampiona y'ubwongere na ruhago muri rusange bibaza ahaturuka uguhangana kw'aya makipe.
Kanda hano wumve ikiganiro kirambuye kuri uyu mukino:http://kiwi6.com/file/zr38nget93
Ese koko ikipe za gisirikare nka Marines FC zaba ziharira APR FC?
Muri shampiona icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda hagiye habonekamo amakipe afite aho ahurira n’igisirikare.
Ikipe ya APR yshinzwe mu 1993 iyi niyo igaragara nk’iya igisirikare muri rusange dore ko ubu munistri w’ingabo General James Kabarebe ariwe muyobozi w’icyubahiro ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igisirikare bakaba bayiba hafi nka prezida wayo Alex Kagame ndetse Mubarak Muganga.
vs 
Marines FC APR FC
Kanda hano wumve ikiganiro: http://kiwi6.com/file/m83kfg64hc
vs 
Marines FC APR FC
Kanda hano wumve ikiganiro: http://kiwi6.com/file/m83kfg64hc
Hari andi ariko y’abasirikare agenda avuka nka Mukungwa I Musanze,Intare z’I Huye kuri ubu iyi ikaba ariyo APR iri gukoresha mu cyiciro cya 2 izamuriramo abana banyuze mu ishuri ry’umupira ryabo.
Hari andi makipe agaragara ya gisirikare akenshi aba ashingiye ku mirimo ya gisirikare akora twavuga ingabo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu Marines fc,Military FC na Interforce aya yose kandi tuvuze hari ayagiye aca mu cyiciro cya mbere.
Ni iki APR yakigira ku mukino na Zamalek 2004 ngo itsinde E.S.du Sahel.
Ni irushanwa rya 48 riteguwe na CAF ni irya 16 ryitwa CAF champions league.APR igomba guhura na etoile sportive du sahel.Muri iki cyegeranyo tugiye gusesengura umukino w’aya makipe yombi.Twifashishije umutoza w’amavubi Micho inzobere ya ruhago y’abarabu,Rutsindura Antoine inzobere kuri ruhago yo mu Rwanda na Karekezi Olivier umukinnyi wa APR mu 2004 ubu ni captain.
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiona mu 2003, ikipe ya APR niyo yagombaga gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.
Ku mukino wa mbere APR yatsinze Anseba sc ibitego 7-1 maze uwo kwishyura urangira ari 4-2 ku giteranyo cya 11-3.
vendredi, novembre 18, 2011
Shakira na Piqué ntibatandukanye
Nyuma y’ibihuha byinshi bivuga ko Pique na Shakira batandukanye .Kuri uyu wa kane bagaragaye bari kumwe mu muhango wo gushyira ku mugaragaro igitabo Dos vido cg deux vies cya Joan Piqué, se wa Gerald Piqué.
Uyu muririmbyi wo mu gihugu cya colombia wasaga nk’uwisanze mu muryango wa Piqué yari yaje gutera ingabo mu bitugu sebukwe.Hari hashize iminsi aba bastar batagaraga ahantu hamwe. Shakira na Piqué baboneyeho umwanya bahita banyomoza ibya bavugwagaho ko batagikundana ndetse n’uyu musaza Joan Piqué agira icyo atangaza, ati «tumukunda (Shakira) nkuko dukunda Piqué .»
Uyu mukobwa waririmbye indirimbo y’igikombe cy’isi cyaberaga nuri Afrika y’epfo WAKA WAKA maze ikipe ya Hispania itwara iki gikombe ikaba yari irimo n’uyu Gerald Piqué myugariro w’ikipe ya Barcelona.
Inscription à :
Articles (Atom)




