vendredi, novembre 18, 2011

Shakira na Piqué ntibatandukanye



Nyuma y’ibihuha byinshi bivuga ko Pique na Shakira batandukanye .Kuri uyu wa kane bagaragaye bari kumwe mu muhango wo gushyira ku mugaragaro igitabo Dos vido cg deux vies cya Joan Piqué, se wa Gerald Piqué.

Uyu muririmbyi wo mu gihugu cya colombia wasaga nk’uwisanze mu muryango wa Piqué yari yaje gutera ingabo mu bitugu sebukwe.Hari hashize iminsi aba bastar batagaraga ahantu hamwe. Shakira na Piqué baboneyeho umwanya bahita banyomoza ibya bavugwagaho ko batagikundana ndetse  n’uyu musaza Joan Piqué agira icyo atangaza, ati «tumukunda (Shakira) nkuko dukunda Piqué .»

 Uyu mukobwa waririmbye indirimbo y’igikombe cy’isi cyaberaga nuri Afrika y’epfo WAKA WAKA maze  ikipe ya Hispania itwara iki gikombe ikaba yari irimo n’uyu Gerald Piqué myugariro w’ikipe ya Barcelona.