Kuri uyu wa mbere I Etihad harabera
umukino uhuza za Manchester zombie ureste kuba ari abakeba bahuye Man u ifite
ingingimira yo gusiba igisuzuguriro cy’ibitego 6-1 yatsindiwe ku mbehe yabo Old
Traffold naho uyu mukino niwo uzatanga igikombe.Gutsinda cg kunganya kwa
Ferguson biramuha igikombe cya 20 bityo ashyiremo intera y’ibikombe 2 Liverpool
naho City n’izindi 2 mu mikino isigaje
birayihesha igikombe.
Mu
1968 city yatangiye shampiona maze imara imikino7 idatsinzwe nyamara intsinzwi
kwa Leeds yafunguriye umuryango Red Devils. Ni umukino wahuje aya makipe
yombi ku itariki ya 27 werurwe 1968. George
Best abavumba City igitego dore ko bari Old Traffold gusa abakinnyi ba city Colin
Bell, George Heslop na Francis Lee bakiburizamo umukino urangira ari 3-1.
Bucyeye bwaho maze indangaminsi y’imikino irabagora mu kwezi kwa 4,city itsindirwa Stamford Bridge maze inganyiriza I Molineux kwa Wolves nyamara nyuma y’iminsi 5 itsinda Real Madrid 1-0 mu mukino ubanza wa ½ naho mukeba Man u inyagirirwa I Hawthorns na West Brom 6-3.
None se ubu ni uwuhe mwuka uri muri aya makipe ?
Feruson-Man u Mancini-Man city
Umutoza
wa Man u Ferguson: birashoboka ko uyu ari wo mukino wa mbere na mukeba
mu buzima bwanjye. Tugomba kujyayo kandi turizera kwitwara neza
kandi ntidutange ibitego by’ubuswa. Ntakizatubuza umusaruro mwiza I Etihad
benshi bati akazi gakomeye ni aka city oya natwe.
Umutoza wa Man city Mancini: Man u niyo iriguhabwa
amahirwe kuko baturusha amanita 3 ndetse bafite imikino idakomeye nka twe. Nta
mahirwe dufite yo gutsinda.Derby ni umukino mwiza gusa Man u ifite amahirwe
kurusha.
Nani-Man u na Joe Hart-Man City
Mababa wa man u Nani: hari
umujinya ku bakinnyi kuko twagombaga gutsinda Everton twababajwe no kunganya
ibitego 4. Tugomba gukomeza kwizerera mu ireme ry’abakinnyi dufite kandi dufite
amahirwe yo gutwara igikombe,ni umukino ukomeye na City ndetse hazaba
hashyushye.
Umuzamu wa city Joe Hart: Twariteguye uyu
mukino nubwo ku gikombe amahirwe atari cyane gusa ubu arahari kurusha ku
cyumweru,twitoje gutera mu mwizamu muri rusange turatyaye.
Dore kandi zimwe mu mpamvu
intsinzi igomba kuboneka.
Man u izahita yakira
Swansea ku munsi wa 37 wa shampiona kuya 6 z’ukwa 5 iyi kipe ikaba yarabujije
amanota Manchester City, Arsenal, Newcastle,
Tottenham na Chelsea. Ikindi kandi bazakinira umukino wa nyuma wa shampiona
hanze aho bazajya kwa Sunderland imaze gutsindirwa mu rugo 4 gusa muri uyu
mwaka.
Man city nayo kuya 6 5
izasura Newcastle iyi itifuza rwagendanyi dore ko nyuma y’uko Chelsea igeze ku
mukino wa nyuma icyizere cy’ikipe ya 4 gukina Champions league kiri
kugabanuka,uyu nawo kuri City ni Man u ya 2 itaratwaye neza mu mikino yo hanze.
Umukino wa city wa nyuma
izakira Queen’s park rangers izaba yiyahura irwana no kutamanuka.
Ngo ku bafana ba Man u ni
ukwihorera dore ko ngo nubwo batwara igikombe cya 20 intsinzwi ya 6-1 mu rugo
ni agahomamunwa.
Man city izaba ifite
inyongera ku bafana no gukinira mu rugo kuko mu mikino 22 ya shampiona
yahakiniye yatsinze 21.
Umutekano ku kibuga Etihad stadium
Greater Manchester police
Nubwo police y’I Manchester
yahaye ubuhuru abafana ibasaba kwitwara neza nko muri mutarama ku mukino wa FA
man u yatsinze city 3-2 mbere si ko byahoze kuko ku mukino wa Carling mu myaka
2 ishize abafana 29 bose barafunzwe.Nta mufana wemeye kuza yafashe ku gacupa
kandi hari ahatemerewe kugera manyinya.
Chief Superintendent John O’Hare
umuyobozi wa police Greater Manchester police yagize icyo yisabira abafana ati
turabizeza ko umugi wa Mnchester ,abafana bahujwe n’ibyishimo nimureke
twishimire ko byanze bikunze igikombe kizataha mu mugi wacu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire