Nyuma y’abarusia ,abanyatailand, Uzbek n’abashinwa,ubu ku isoko rya ruhago kuhahurira n’abanyakatari utaha udahashye. Ni igihugu gito inshuro 15 londres umurwa w’ubwongereza n’abaturage basaga milioni n’igice, kavukire ba Qatar bakaba batarenga 200,000.N’igihugu cya 3 mu gucuruza gaz, bamaze gushora akavagari k’amafr mu makipe menshi I burayi,bazakira igikombe cy’isi 2022 n’icy’asia 2011.
umwami wa Qatar na prezida wa FIFA
Kanda hano wumve ikiganiro mu majwi: http://kiwi6.com/file/95bgujdr6t
Kanda hano wumve ikiganiro mu majwi: http://kiwi6.com/file/95bgujdr6t
None se kuki abanyakatari bari gushora aka kangari k’amafr muri ruhago? Gusa ikizwi cyo nuko aba ba Sheikhs atari abafana ba ruhago ahubwo ngo ni ku nyungu z’igihugu.
Muri Hispania,umugwizatunga w’umunyakatari ufite inkomoko ibwami Abdullah Bin Nasser Al Thani yaguze ikipe ya Malaga maze ntiyazuyaza guhita atanga milioni 58 zo kugura abakinnyi arusha igihange ku isoko, Real Madrid. Afite intego yo kuyigira ikipe ya 3 muri espagne.
The Qatar Foundation yo yaciye agahigo mu mateka ya ruhago yishyura milioni 165 ikipe ya Barcelona ngo bayandike ku mipira bakinana (shirt sponsor),iyi kipe ikaba itari yarigeze yamamaza ku myenda uretse UNICEF itarabahaga n’ifranga.
iyi yatwaye milioni 165 z'amaeuro
Mu bufransa,umuryango w’ibwami bwa katari nawo wihahiye París st germain bizwi ko Nicolas Sarkozy abereye imufana w’akadasohoka ushyira ku meza milioni 86 bwa mbere mu mateka y’abafransa aho ikipe ishora aka kayabo ku isoko mu mwaka umwe.
Naho rurangiranwa televiziyo Al Jazeera yaguze uburenganzira bwo kwerekana shampiona y’abafransa ku kayabo ka milioni 90 buri mwaka. Aya masezerano azamara imyaka 6.
Mu busuwisi,The Qatar Investmen Authority (QIA) ya guze imigabane mu kigo cy’abasuwisi Infront Sports & Media kimwe mu bigo by’I burayi bivuga rikijyana ku isoko rya ruhago.
Ibi byose byaje nyuma y’aho Qatar yari ibonye ikiraka cyo kwakira igikombe cy’isi cyo mu 2022 havugwamo itangwa rya ruswa.
Mu murwa Doha bubatse amazu yakorerwamo imyitozo ya ruhago bityo ngo amakipe y’iburayi akaba yahakorera ibiruhuko,ikipe ya Bayern Munichn ikaba yarabaye iya 1 kugerayo. Igihugu cya Qatar mu 2010 cyishyuye Manchester united kujya kuhakorera ibiruhuko.
Ngo Hamad bin Khalifa al-Thani umwami wa Qatar kuva mu 1995 wahiritse se ubwo yari yagiye mu biruhuko mu busuwisi,uyu nawe akaba yari yahiritse mubyara we azi neza ko igihugu cye kiri hagati y’abanzi nk’ururimi. Uyu rero wahoze ari umunyeshuri mu ishuri rya gisirikare Sandhurst Military Academy ngo imbaraga za gisirikare ntizarinda Qatar abanzi nyamara kugira gusa Qatar isooko y’inyungu ku banyaburayi, izingiro ry’imari ya ruhago kimwe mu bikurura imbaga ngo ni bwo bwirinzi nimero ya1. Mu gihe arebana ay’ingwe na Iran ya Ahmednejad,isomo akaba arikura kubyaye kuri Koweit ubwo yari isumbirijwe na Irak ya Saddam Hussein mu ntambara yo mu kigobe ahayinga 1990.
N’ubwo bashoboye gukoresha televizio al-Jazeera igaraga ku isi yose uretse muri Qatar.
Ese koko ruhago niyo ishoboye kurinda Qatar?
Mu 2011 ibihugu bya Azia ngo bizita ku mutekano wa Qatar barinda abaturage babo kuko iki gihugu kizaba cyakira igikombe cy’ibihugu cy’Asia babonye nyuma yo guhigika Korea ya ruguru, Iraq, Iran, Jordania na Syria I Washington bafata nk’indiri y’iterabwoba.
Igisubizo cya ruhago yo kwa Platini kandi kigomba kuba umutekano urambye w’ abanyabitoro bo muri Qatar bafite ruhago y’iburayi mu biganza bakaba ari bo sooko y’ibyishimo by’abanyaburayi baba batifuza na rimwe rwangendanyi. Bityo abanyakatari bakaba batandukanye n’abandi bashoramari-ruhago bagiye basaya mu bibazo bya politiki y’iwabo kuko aba bo ni ku nyungu z’igihugu cyabo,Qatar.
Umusaruro w’abanyakatari wo nturi kure. Urugero rwa hafi ni igikombe cy’isi 2022. N’ubwo benshi harimo na Josep Guardiola umutoza wa Barcelona batangaje ko iki gikombe kiba kigomba kuzenguruka mu bihugu ngo kibe koko icy’isi -- why Qatar should host the 2022 WC--bivugwa ko bitugukwaha yari igose ubusabe bwa Qatar n’uburusia ariko kandi ntawakwirengagiza umurindi ubwongereza,ubufransa n’ubudage bwateye Qatar ngo bakire iri rushanwa risiga igihugu cyiza kurusha uko ryagisanze.
Amastade yo muri Qatar azaba yubakanye ubuhanga bwo gukonjeshwa kuko igipimo cy’ubushyuhe kiba hagati ya degre 40 na 50. Uku kandi ni ko sosiete y’ubwubatsi yo mu bwongereza Arup,yubatse stade alianz arena ya Bayern Munichnna Etihad stade ya manchester city, yari yararangije gukora igerageza ryabyo ikaba yari n’umushyushyarugamba muri FIFA igihe cy’ubusabe bwa Qatar.
Ntawashidikanya kandi ko imirimo myinshi isa nk’iyi iri kwegurirwa abongereza yaba iyijyanye n’ubwubatsi n’imyiteguro bityo isinzi ry’abongereza muri iyi myaka 10 rizerekeza muri Qatar guhaha maze abanyaqatar nabo babonereho umwanya wo kurya amafr ava mu birombe bya peteroli bicukuriye kuko umwamikazi azaba arindishije ingabo z’ibwami abaturage be bazaba bari ku rupagasiro.
Nyuma y’ikiraka cyo kwakira igikombe cy’isi,gutera inkunga Barcelona,kugura ikipe mu bufransa ya Paris st Germain,muri hispania bakihahira Malaga ngo basigaje kugura mu butariani n’ubudage maze bakaruhuka amashitani atukura y’i old Traffold ari ay’i Doha bityo peteroli y’i Abu Dhabi icanwa Etihad stadium na Manchester city ikazajya itwikana koko n’igitoro kizaba kiva i Doha cyakira ku mbehe y’inzozi kwa mzee Fergueson.
Hari ababyita iterambere rya ruhago,kwivanga kwa politiki ariko kandi birasa nkaho ruhago y’ubu iri kuba umuyoboro w’amatwara ya politiki,inzira y’ishoramari,inyito ya kane y’igihugu,kubungabunga umutekano n’ubusugire ariko kandi ubu uburyo iyo bubonetse aho isi yerekeje amaso n’imitima iwawe wakabubyaje umusaruro.



Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire