USHAKA KUMVA IKIGANIRO MU MAJWI KANDA http://kiwi6.com/file/4kz57h6286
U Rwanda nirwo rwagombaga kwakira igikombe cya
CECAFA y’ibihugu 1998 ku nshuro ya 22
gusa iri rushanwa ryaje gusubikwa kubera amatora y’umuyobozi wa FIFA.
Ryimuriwe mu 1999, ni nyuma y’imyaka 4 Genocide
ihagaritswe ni ku nshuro ya 3 u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ahuza ibihugu
byo muri Afrika yo hagati n’iburisirazuba.
U Rwanda rwakiriye ruserukirwa n’amakipe 2 Rwanda A
yahabwaga amahirwe yo gutwara iki gikombe na Rwanda B.
Ese ni iki iyi kipe igiye I Kampala yakigira kuri Rwanda B.
Nyamara ya Rwanda B batahabwa icyizere baje gutwara
iki gikombe nyuma yo gutsinda Kenya 3-1.
Kuri uyu wa 6 I Kampala muri Uganda haratangira
CECAFA y’ibihugu ku nshuro ya 36, u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe irimo abakinnyi
bari mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje 17; umubare w’abanyamahanga bakina muri
shampiona waragabanyijwe ngo abana b’abanyarwanda babone umwanya wo gukina.
Ese ni iki iyi kipe igiye I Kampala yakigira kuri
Rwanda B.
Kimwe mu mpamvu zo gukomera kw’ikipe y’igihugu ni
shampiona cyane iba iha umwanya abene gihugu irimo guhangana ku buryo abakinnyi
baba bari ku rwego rushimishije. Nta kabuza ko aya makipe Rwanda A na B
yagombaga gukomera kubera uburyo shampiona yari imeze cyane ku guhangana.Ikipe
ya Rayon sport nayo yari ivanye igikombe cya CECAFA cy’amakipe muri Zanzibar mu
1998.
Nyuma y’amajonjora y’abakinnyi aya makipe yombi
yitaruye amahotel y’I Kigali maze ajya I Sovu n’i Murambi mu majyepfo
gukorerayo umwiherero. Kubwa coach Rudasingwa Longin wari wungirije muri Rwanda
A ngo umwiherero mwiza ni ukujya ahantu hatuje cyane iyo witegura irushanwa nka
CECAFA rimara igihe gito.
Rwanda B yatwaye iki gikombe itsinze Harambe stars
ya Kenya.
Ng’uru rugendo rw’abanyamahiwe bayaharaniye Rwanda B
ari nayo kipe mu mateka y’u Rwanda yatwaye igikombe cya CECAFA.
Rwanda
B barangije ari aba kabiri mu itsinda rya 4 nyuma ya Kenya maze iyi ikomeza ku
giceri.Muri ¼ yatsinze Ethiopia igitego 1-0 maze icyizere ku Banyarwanda
kirazamuka kuko na A yari iri kwitwara neza.
Urugendo
rwa ½ kuri Rwanda A rwarangijwe na penalty 4-1za Kenya maze B yisasira Intambamurugamba ku bitego
2-1.
Kenya
yatsinze Rwanda A yari igiye guhura na barumuna babo B nta cyizere kuko iyi
Kenya yaryanaga yarimo Mark Sirengo na John Muhiruri.
Mu
makubutura y’icyatsi,imipira y’icyatsi n’amaboko y’umuhondo niko Rwanda B
yaserutse naho Harambe stars mu makabutura y’umukara n’ibendera imbere
n’imipira y’umutuku.
Hari
imbere ya prezida wa republika Pasteur Bizimungu,Vice prezida general major
Paul Paul Kagame na ministre w’imikino Francois Ngarambe n’abafana buzuye
Amahoro.
Mu
kibuga habanjemo Ishimwe Jean Claude,Mulonda Jean Pierre,Capitain yari
Rusanganwa Fredy,Nshizirumgu Hubert Bebe,Munyaneza Juma,Sibo Abdul, Habimana
Sosthene,Ndindiri Mugaruka,Mupimbi Yves, Habimana Batu na Gishweka Faustin
Ku
ntebe y’abasimbura hari Nsengiyumva Hassan,Ashlaf Munyaneza,Mwanza Claude,
,Bagumaho Hamisi,Ntagwabira Jmarie,Lomami Jean na Claude Habimana
Umutoza
yari Nando vakalero na Kanyankore Gilbert Yaounde
Ku
munota wa 11 ku ikosa ryari rikorwe Sibo Abdul yahise aryihanira maze Ndindiri
Mugaruka ntiyazuyaza kuboneza uyu mupira mu ncundura kuba igitego cye cya 2 mu
irushanwa.
Mbere
yo kujya mu rwambariro Nshizirungu Hubert Bebe yasubije umutima w’abanyarwanda
mu gitereko atsinda igitego cya 2.
Igice
cya 2 kigitangira Rusanganwa Fredy yatsinze igitego umusifuzi Abbas MOUSTAPHA
aracyanga ,nyuma yo gusimbuza Mark Silengo agahenge karagarutse ku barinzi
b’izamu maze uba umwanya wo gushaka gihamya y’intsinzi.Ku munota wa 80 Juma
Munyaneza yatsinze igitego cya 3 ku mupira wari uvuye kuri kona.
Rwanda
A yambitswe imidari na Prezida Bizimungu maze bahabwa ibahasha y’amadorali
4000,Kenya yambikwa n’umuyobozi wa CECAFA maze vice prezida Kagame ashyikiriza
igikombe Rusaganywa Fredy.
Urebye ubwitabire bw’abafana ku kibuga ntawahakana
umusanzu wabo ujyana cyane na cya gitego binjirana ku kibuga.Ngo iyo abafana
ubakoreye icyo bifuza nabo ngo baba biteguye kugutiza umurindi.
Muri CECAFA ya 2012 u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu na Malawi,Zanzibar
na Erithrea.Mu mateka y’u Rwanda muri CECAFA kugeza 2011 bari batarahura na
Malawi iyi imaze kwitabira inshuro 20 ifite igikombe 3,Zanzibar 31 n’igikombe 1,Erithrea
inshuro 9 kugera mu 2009 n’u Rwanda inshuro 15 na B inshuro 2 n’igikombe 1.
Rwanda
na Zanzibar bimaze guhura inshuro 10.Amavubi,Amavubi
yatsinze inshuro 5 harimo intsinzi ebyiri za 3-0,Zanzibar yatsinze ibiri maze
banganya 3.
Mu ikipe igiye I Kampala Mugiraneza Jean Baptiste ni
umwe mu bamaze gutsinda Zanzibar igitego.Hari mu 2011 muri ¼ ku munota wa 39
igitego cya mbere muri 2 kuri kimwe cya Zanzibar.
Mu nshuro 6 Amavubi yakinnye na Red sea boyz ya
Erithrea ntiratsinda ikipe yo
murw’imisozi 1000 muri CECAFA nubwo banganyije imikino 2.Haruna Niyonzima ni
umwe mu bakinnyi bari I Kampala batsinze Erithrea, ni igitego cyo ku munota wa
6 mu 2007 I Dar es Salaam.
Mu 2011 Amavubi yatsindiwe ku mukino wa nyuma na
Uganda kuri penalty 2-3,ntibikwiye gukura usubira inyuma ushonga nk’isabune.Ubu
uwaririmba iterambere ryaba kwegukana igikombe.
Muri CECAFA y’amakipe 2011,ikipe ya Atletico
y’umutoza Kaze Cedric nyuma yo gutsinda Yanga yahise isiga amateka ndetse
igarazaga ubushongore n’ubukaka.Ese ni iki ikipe iba isabwa cyane mu mahiganwa
nkaya.
Bamwe mu bari mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu
1999,Celestin Musabyimana wari umuyobozi,Rudasingwa Longin wari umutoza na
Gishweka Faustin umukinnyi wa Rwanda B hari icyo basaba iyi kipe iri muri
CECAFA Uganda.
Ikipe y’igihugu yakunze kubonekamo ubutayu mu
gutsinda ibitego. Gusa ariko ngo hagira Imana ugira umugira inama kandi
utaganiriye na Se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.
Uyu ni Maboneza Feredariko rutahizamu w’Amagaju yo
mu Bufundu k’umutware Rutaremara ku
ngoma ya Rudahigwa.Arasobanura uburyo yatsindaga ibitego
Karemera Claudio rutahizamu w’amaregure ya Mutara wa
3 Rudahigwa.
Gishweka Faustin umukinnyi wa Rwanda B na Rayon
sport


Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire