
George Weah watsinzwe mu matora muri Sierra Leona
Uretse abagiye baba abambasaderi b’imiryango irengera ikiremwa muntu haba mu kurwanya inzara, mu ntambara aba bo binjiye muri politiki mu buryo butaziguye, twavuga abakinnyi ba ruhago nka George Weah, Pele, Zico, Oleg Blokhin , Marc Wilmots, Romalio, Batistuta n’abandi…
Nubwo ari we munyafrika wenyine watwaye gikombe cy’umukinnyi wa FIFA mu 1995,umukinnyi mwiza w’i burayi n’afrika,nyuma y’imyaka 14 nk’uwabigize umwuga aconga ruhago haba mu bufransa,mu bwongerezan’ubutariani.George Weah nyuma yo kumanika inkweto ikibuga akagisigira abana yayobotse politiki maze atsindirwa mu matora y’icyiciro cya 2 yo kuyobora Liberia mu 2005 na Ellen Johnson Sirleaf. Uyu mugore n’abambari be bahamyaga ko weah nta mashuri,ubu ishyaka rye Congress for Democratic Change ryamuhisemo nk’umukandida mu matora y’uyu mwaka 2011.
Mu matora yo mu ntara mu burusia yo mu 2007 umukinnyi Andrei Arshavin wari ku ruhande rw’ishyaka rya Vladimir Putin,United Russia party yakuyemo ake karenge nyamara mugenzi we Roman Pavlyuchenko yaje gutorwa mu ntara y’iwabo Stavropol.
David Warriston yanditse ko atashidikanyaga ko mababa w’umunyahongiria w’ibihe byose wo mu 1950 Jozsef Boszik yagombaga kwinjira muri politiki kubw’urukundo rw’abafana uyu yari mu nteko ishinga amategeko mu 1960.
Nyuma yo kuba indakemwa mw’izamu no gutera imbere imipira aha abakinnyi be Gyula Grosics wafatiraga leta zunze ubumwe z’abasoviet nyuma yo gusenyuka yabaye umuvugiza w’ishyaka ryari ku butegetsi.
Olli Rehn wabaye mu nteko yo muri finland nyuma aza kuba komiseri w’imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i burayi yari yarakinnye mu ikipe ya Mikkelin Palloilijat mu cyiciro cya mbere finland,
Gianni Rivera wakinnye hagati imikino 60 mu ikipe y’ubutariani n’inshuro 500 muri milan ac ibikombe 4 by’isi hagati y’1962 n’1974 yinjiye mu nteko y’ubutariani maze nyuma y’iminsi mike ahita azamuka mu muryango w’ubumwe bw’i burayi.
Nyuma y’ uko igihangange cya ruhago ya Brazil Pele na Zico binjiye no mu rubuga rwa politiki, Romalio nawe yaje gutorerwa guhararira ishyaka ry’abasosialisiti muri iki gihugu n’intego yo gukorana imbaraga agafasha abana bazahajwe n’ubukene.
Inkuru yasohotse tariki ya 5/8/2010 mu kinyamakuru cyo muri argentina La Capital de Rosario ko Baptistuta yagombaga gutanga kandidature yo kuyobora intara ya Santa Fé mu 20011 maze 40% babisamira hejuru.
Kugeza ubu mu rw’imisozi 1000 nta mukinnyi uragaragaza ubushake bwo kwinjira mu kibuga cya politiki maze ibitego yatsinze,passe yatanze bibe nko kwesa imihigo nokuvuganira abaturage.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire